Yanditswe kuya 2017-07-11 03:39:36
Urwenya : Soma useke utembagare hamwe na Joriji yabaye umushoferi
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 9452

Inkuru ya joriji na se ku munsi mukuru wa noheri
Ku munsi mukuru wa Noheri Joriji na Se batetse inkoko, maze itangiye guhumura haba haje umushyitsi aje ku basura kandi bumva batari bumuhe, bateka umutwe maze papa joriji ajya kuganiriza umushyitsi naho joriji asigara abitunganya neza ariko abura umunyu.

Yigira inama maze ajya mu ruganiriro ahagarara imbere ya se, niko kumubwira ati papa bite ko mbona ureba nk’inkoko bakaranze ikabura umunyu ? Se aba yabyumvise ati wowe se ko ureba nk’umunyu uri inyuma y’akabati ? Umushyitsi araseka agirango ni urwenya barimo.

Joriji yabaye umushoferi
Joriji yari atwaye imodoka, ahura na police iramuhagarika.
POLICE : ikirahure kirihe ?
Joriji : cyaratakaye, Nyakubahwa.
POLICE : cana amatara y’inyuma.
John : Yarapfuye afande.

Umupolisi atangira kurakara ati :
POLICE : zana carte jaune.
Joriji : afande, ntayo ngira afande.
POLICE : zana icyangombwa cyo gutwara ibinyabiziga (permit)
Joriji : ntwarira ku cyangombwa cy’amavuko afande.
POLICE : witwa nde sha ?

*Joriji :*nitwa Rwenya George.
*POLICE :*(araseka cyaneee ati” genda ndakubabariye”.
*Joriji :*aguma mu modoka ye, ntiyagenda ahubwo araceceka.
POLICE : Genda se ntarahinduka nkaguca amafranga !
Joriji (mu kajwi gatoya) ati” wansunikiraho se afande ???”

Joriji n’umugore bari bafite umwana w’umusore ugeze igihe cyo gushaka, atangira kujya atereta inkumi nyine ashaka uwo bazarwubakana. Rimwe rero uwo yashimye yamujyanye mu rugo abona mama we aramwishimiye cyane ariko papa we amwereka ko atamushaka atanamushyigikiye na gato, yegera papa we Joriji biherereye amubaza impamvu.

Joriji ati mwana wanjye uriya mukobwa ni mwiza ariko hari ibanga ! Nigeze guca inyuma mama wawe, uriya mukobwa ni uwanjye bivuga ko ari mushiki wawe bityo byaba ari amahano !

Umusore yumvise aribyo, ashaka undi nawe biba nk’ibyambere asanga ni mushiki we, noneho biramurenga abura uko azabigenza ahitamo kubwira mama we uko ikibazo giteye ! Ubwo yegereye nyina aramubwira ati : Wari uzi ko mbuze umugore neza neza ! Ba bandi bose papa yarambwiye ngo ni abakobwa be kuko yagucaga inyuma ! Mama we araseka cyane, ati mwana wanjye mureke ! Wowe muri bariya hitamo ukunyuze umurongore bose ntawe muva inda imwe kuko burya uriya si PAPA WAWE ! Nanjye namuciye inyuma ndakubyara !

Palemon Sh


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Tuyikezd franck eliud

Ndabyumva neza

tuyusabe sandrne

Uko ubyumva hhhhh joriji we urumwana wi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru