Yanditswe kuya 2017-07-18 06:30:59
Pasiteri : Imyaka myiza y’ubuzima ni iyo namaze ndi mu maboko y’umugore utari uwanjye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 4507

Ni kenshi twumvise inkuru za ba pasiteri zitandukanye, ariko iyi yo ni urwenya kuko uwo mu Pasiteri atazwi.

Dore uko iyo nkuru ya pasiteri yifashe, Pasiteri yabwirije mu rusengero abantu benshi barafashwa abandi bajya mu mwuka ageze aho ati : Ikintu nemeza ntashidikanya, ni uko imyaka myiza y’ubuzima bwanjye ari iyo namaze ndi mu maboko y’umugore utari uwanjye !.

Abakirisitu bari aho bose barumirwa bagwa mu kantu batangira kurebana, no gutokesha satani mu mitima yabo.

Nuko hashize akanya yongeraho ngo uwo mugore mvuga ni mama wambyaye ! amashyi ngo kaci kaci, haleruya, ziba nyinshi karahava.

Umugabo umwe wari uri muri iryo teraniro, atashye nawe ashaka kuvuga nk’ibyo pasiteri yavuze, yegera umugore we, wari ugiye gusonga ubugari mu gikoni aratangira.

Akivuga ko imyaka myiza y’ubuzima bwe ari iyo yamaze mu maboko y’umugore utari uwe, umugore yahise amusukaho ya maricye yari agiye gusongamo ubugari, umugabo yakangukiye kwa muganga barimo kumuvura ubushye kubera urwiganwa.

Kwishyuza biravuna
Nakimwatse kenshi akitwaza ngo amatariki ni mabi, ngo yimereye nabi, mbese ntiyaburaga impamvu zitandukanye ampa ngo tubyihorere. Ariko njye nabonaga ko ashaka kukinyima gusa.

Uyu munsi nibereye mu rugo, nibwo nagiye kumva numva umukozi arankomangiye, abwira ko hari umuntu unshaka, kubera ko nari ninaniriwe, mubwira ko amuha karibu mu cyumba, ahageze yahise abwira ati : "Nari nkikuzaniye, noneho amatariki yabaye meza.” Ahita akimpa ndishima cyane kuko igihumbi ni cyinshi nshuti.

Palemon Sh


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru