Yanditswe kuya 2017-07-22 02:47:08
U Rwanda rwegukanye umwanya wa 9 mu marushanwa yo gukora robots ku Isi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 2516

Abanyeshuri 7 begukanye umwanya wa 9 mu marusha yogukora Robotics baribitabiriye mu gihugu cya Amerika muri leta ya Washington DC aho baribahatanye n’ibihugu 166 ku isi.

Global Robotics competition ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo kidaharanira inyungu cyitwa FIRST Global ,irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 16 Nyakanga rikaba ryararangiye kuya 20 nyakanga 2017 aho ryaberaga I Washington DC muri Amerika.
Iry’uyu mwaka ryari rifite umwihariko kuko n’U Rwanda rwagize abanyeshuri bagera kuri 7 bagiye guhatana ndetse bakaba besheje umuhigo bakaza ku mwanya wa 9 mu bihugu 166 byari byitabiriye, u Rwanda rwari rugiye muri aya marushanwa ku nshuro ya mbere.

Iyi kipe yagiye ihagarariye U Rwanda igizwe n’abahungu bane ndetse n’abakobwa batatu : Serge BYISHIMO wiga muri SOS technical school, Frank MUHIRWA wiga muri Saint Andre , Benita Olga ISHIMWE wiga muri Stella Matutina na Joselyne UWIHOREYE wiga muri Saint Ignace secondary school, Régis Aimé RUGERINYANGE wiga muri Lycee de Kigali, Paola IKIREZI wiga muri Excella high school, Aubin Marc MUGISHA wiga muri Remera Rukoma secondary school.

Aba banyeshuri bagiye muri aya marushanwa nyuma yo gukora Robot itandukanya amazi mabi n’amezi ndetse ikaba yari ifite ubushobozi bwo guhita ibika amazi meza.

Ibihugu byaje biyoboye ibindi ni Singapore yaje ku mwanya wa mbere na Israel yaje ku mwanya wa kabiri,naho igihugu cy’u Burundi nacyo cyari cyitabiriye ku nshuro ya mbere gihagariwe n’abanyeshuri 6 kikaba kitabashije kwitwara neza.

Ibi birori byatangijwe k’umugaragaro kuya 16 nyakanga 2017, umukobwa wa Donald trump witwa Ivaka Trump nawe akaba yari yitabiriye irushanwa.

Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
hawa

bravoooo !!! Rwanda yacu komerez’aho

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru