Yanditswe kuya 2017-09-11 06:13:06
Dore ubwoko bw’amajipo y’abakobwa agezweho kuko abaha hasi hanini
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 26137

Mu mitereye y’abakobwa n’imigaragarire yabo imbere y’abasore, kugira amataye (Hasi habyibyushye & hanini)biri mu bibongera igikundiro, kuberwa ndetse no kugaragara neza cyane.

Iyo udafite hasi habyibushye hari amajipo ushobora kwambara akakubera kurusha indi myenda yose akanatuma ugaragara neza mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Dore ubwoko bw’amajipo wakwambara mu gihe ufite hasi hato ukaberwa kurushaho kandi ukaba wiyubashye uri umukobwa cyangwa se umugore w’umunyarwandakazi wikwije.


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">


Ijipo itaratse igera munsi y’ipfundiko : bene izi jipo zituma ugira hasi hanini kuko ziba zifashe mu nda hasi ari ngari, Umukobwa cyangwa se umugore uyambaye uba ubona aberewe cyane.

Biba byiza kurushaho iyo hejuru ushyizeho akantu kakwegereye kugirango urusheho kuba munini hasi.
Ijipo y’igitenge igera hasi : bene iyi jipo nayo yatuma ugira hasi hanini kandi ukaba wambaye neza wikwije, n’ubwo bamwe babyita iby’abarokore ariko siko bimeze kuko ari umwambaro wa rusange kandi wiyubashye.

Ijipo itaratse y’amarinda ; Ijipo itaratse ikaba inafite amarinda ituma uba munini hasi kandi ukagaragara neza.


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">



Ijipo ya droite wambariyeho agashati gataratse : Kwambara agashati gataratse ku ijipo ya droite nabyo bituma ugira hasi hanini

Ijipo ngufi itaratse : ku badakunda amajipo maremare ushobora kwambara iyi jipo ngufi igarukira mu mavi cyangwa hejuru yayo gato bitewe nuko ureshya.

palemon Sh


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
ingufu

ok ndabo aribyiza mukomerezaho abambara amajipo

SHANGAZI

AYO MAJIPO NI MEZA CYANE

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru