Yanditswe kuya 2017-09-29 03:01:55
Thusile Nomkhosi yabaye indashyikirwa muri Afrika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 814

Madame Thusile Nomkhosi wabashije guhigika abandi bantu bakomeye bahataniraga igihembo cy’umuntu w’umwaka wa 2016, barimo perezida wa Tanzaniya, perezida w’Ibirwa bya Mauritia.

Thusile Nomkhosi “Thuli” Madonsela yavutse tariki ya 28 Nzeli, 1962 ,ubu afite imyaka 54 Thuli yavukiye Johannesburg muri Afrika y’epfo ariko akurira muri Soweto. Yize amashuri yisumbuye kuri Evelyn Baring High School muri Swaziland.
Yize kaminuza mu bijyanye n’amategeko aho nayo yayize muri Swaziland.

Muri 2015 Thuli yahawe impamyabumenyi ‘y’ikirenga( doctorat )mu by’amategeko na kaminuza ya Stellenbosch ndetse nyuma yaho aza guhabwa indi na kaminuza ya Cape Town.
Afite kandi impabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na kaminuza ya Rhodes n’iya Fort Hare.
Thuli kandi ari mu bateguye itegeko nshinga rya Afrika y’epfo muri 2006.

Ni umunyafrika y’epfo ufite inararibonye muri politike aho yakoze igihe kinini ku mwanya w’umuntu ushinzwe kurengera rubanda.
Yakoze kuri uwo mwanya kuva muri 2009 kugeza mu Ukwakira, 2016.

Uyu mugore wagizwe indashyikirwa muri Afrika mu mwaka 2016, yakoze imirimo myinshi itandukanye irimo kuba yarabaye muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko muri Afrika Y’epfo, no mu zindi nzego zitandukanye zaba izigenga n’iza leta.

Thuli azwiho kandi kuba ari mu bagiye bakora amaperereza ku banyereza umutungo w’igihugu harimo n’iryakozwe kuri perezida Zuma.
kuli madame Madonsela ukuri kuba kugomba kuvugwa nubwo rimwe na rimwe kuryana
Mu buzima busanzwe Thuli ni umupfakazi urera abana be babiri wenyine nyuma yaho umugabo we apfiriye.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo ikinyamakuru cya Forbes Africa cyatangaje ko Thuli Madonsela, ariwe muntu wabaye indashyikirwa muri Afrika mu mwaka wa 2016.

mu birori byabereye I Nairobi mu mpera z’umwaka ushize.
Afite ibihembo 40 byaba ibyo ku rwego mpuzamahanga no mu gihugu imbere kubera akazi yakoze. Ni umunyamategeko bubijyanye n’uburenganzira bwa muntu akaba n’inzobere mu bijyanye n’uburinganire.

Mbarubukeye Jean Pierre


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru