Yanditswe kuya 2017-02-21 02:31:31
Ku mubare w’ abo ikoranabuhanga ryageragaho, hagiye kwiyongeraho miliyoni 3
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 408

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda yiswe Digital Ambassadors, izatuma Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga biyongeraho miliyoni eshanu.


Minisitiri Nsengimana avuga ko mu myaka itatu Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga bazaba biyongereyeho miliyoni eshanu

Iyi gahunda ya "Digital Ambassadors" cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga, yatangijwe ubwo MYICT yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, barimo ‘DOT Rwanda’, ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.

Intore mu Ikoranabuhanga ni abize ikoranabuhanaga bazigisha abaturage uko mudasobwa na telefone batungiye kwitaba no guhamagara, zakoreshwa n’ibindi bifite akamaro, nk’uko Uwamahoro Kayumba Christine, umwe muri bo abivuga.
Agira ati “Tugiye kujya mu baturage tutibanda ku rubyiruko gusa, kuko hari benshi bafite za mudasobwa na telefone ariko batazi uko bagera kuri servise zitandukanye zirimo Irembo, kwishyura n’ibindi.

Ibi bituma izi servise bazishyura cyangwa bagatega bajya aho ziri kandi bashobora kubyikorera.”

Biteganyijwe ko Intore mu Ikoranabuhanga ibihumbi bitanu ari zo zizageza iyi gahunda ku baturage miliyoni eshanu mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko gushyiraho ibikorwaremezo byoroshya itumanaho bidahagije kuko rigomba kubyazwa umusaruro.

Agira ati “Byinshi byarakozwe kugira ngo mu gihugu cyose haboneke ‘Network’, telefone zikore ariko ntibihagije.
Zakagombye gufasha umuntu mu kunoza ibyo akora, nk’umucuruzi akihutisha ubucuruzi bwe atavuye aho ari, umuhinzi yongere umusaruro anawugurishe neza bitamugoye.”

Iyi ngo ni yo mpamvu abaturage bagomba kongererwa ubumenyi kugira ngo ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite bibafashe kurushaho.


Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba MYICT

Kuri ubu Abanyarwanda batunze telefone bagera kuri 80%. Muri abo 90% bahwanye na Miliyoni 7.5 bakoresha servisi z’imari. Ibi ngo bikaba byongera ubukungu ; nkuko Minisitiri Nsengimana akomeza abivuga.

Ati “Iyo abantu bohererezanya amafaranga ku mpamvu zitandukanye, ni ko agenda akemura ibibazo aho aciye hose bityo n’ubukungu bukazamuka.”

MYICT itangaza ko gahunda ya Digital Ambassadors cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga izatwara Miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 20RWf, mu gihe cy’imyaka itatu.

Src : Kigalitoday


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru