Yanditswe kuya 2017-10-07 02:41:12
Umuhanzi Patient Bizimana yakirijwe inzoga mu Bubiligi maze bitera urujijo
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 5234

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana Patient Bizimana yageze mu Bubiligi mw’ijoro ryo uyu kuwa kane tariki ya 5 Ukwakira 2017, yakiranywe urugwiro rwinshi nabaje kumusanganira ku kibuga cy’indege cy’i Bruseels bamwe bamuha indabo abandi nabo bamuha inzoga ibintu byibajijweho na benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi.

Patient wahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yerekeza ku mugabane w’u Burayi aho yagiye gukorera ibitaramo bitandukanye. Akigera ku kibuga cy’indege cya Brussels mu Bubiligi ari naho azahera ibi bitaramo, yakiriwe n’abantu batandukanye bamusanganije indabo mu kumuha ikaze muri iki gihugu.

Mu baje kwakira uyu musore harimo abasore babiri bamuzaniye inzoga iri mu bwoko bwa ‘WINE’ yitwa Vintense, Patient wasaga naho abanje kwibaza kuri iyi nzoga bamwakirije, yageze aho arayakira n’akanyamuneza.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana hano mu Rwanda, yavuze ko ari umugisha ukomeye kwakiranwa urukundo rwinshi n’abakozi b’Imana bamusanganiye ku kibuga cy’indege.

Igitaramo cya mbere Patient azitabira muri uru rugendo rwe ku mugabane w’uburayi, kizaba tariki 7 Ukwakira 2017 kibere mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles).

Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Niyibizi samuel

ndibaza Niba Icyo kinyobwa yakigweye Se ? ahhha

Niyibizi samuel

ndibaza Niba Icyo kinyobwa yakigweye Se ? ahhha

Niyibizi samuel

ndibaza Niba Icyo kinyobwa yakigweye Se ? ahhha

njye ndakeka atari bukinyweho kuko ntambuto yaba yeze

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru