Yanditswe kuya 2017-10-07 03:30:00
Ronaldo yashize hanze abakinnyi 11 b’ibihe byose Christiano aburamo biteza urusaku
Ibitekerezo:  4 Abayisuye: 13010

Umunya Bresil Ronaldo wigeze gukinira n’ikipe ya Real Madrid yatangaje urutonde rw’ikipe y’abakinnyi 11 abona b’ibihe byose bamwe baratungurwa bikomeye.

Ronaldo yafashije ikipe y’igihugu ya Bresil gutwara igikombe cy’isi ndetse yahesheje n’ikipe ya Real Madrid ibikombe byinshi.

Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu bakomeye isi yagize yabajijwe na Radiyo yitwa Esporte Interavo kugaragaza abakinnyi 11 abona b’ibihe byose muri ruhago.

Mu bakinnyi bagikina umupira w’amaguru yashyizemo babiri gusa aribo Messi n’umunyezamu Buffon.

Aha rero niho bamwe bahereye bibaza impamvu Cristiano Ronaldo abura kuri uru rutonde ndetse bavuga ko yakoresheje amarangamutima ye.

Abakinnyi biganje ku rutonde yakoze bose batwaye igikombe cy’isi uretse Messi na Paolo Maldini. Undi watunguranye kubura kuri uru rutonde ni Ronaldinho banakinanye mu ikipe y’igihugu ya Bresil.

Reba urutonde mukibuga


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Rusakana

Yewe Messi Numugabo Nubwo Ataratwara Igikombe Azi Gukina Pe

Aizo pro

Ibyo nibimurimo nanjye nyipanze we na Pele ntibagikandagiramo

NGABONZIZAEGIDE

Uko ubyumvaKUBURAMOKWACHILSTIANONUKOATAMUFANA

Uko ubyumvaKUBURAMOKWACHILSTIANONUKOATAMUFANA

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru