Yanditswe kuya 2017-10-07 08:17:36
BTN TV mu kubashira igorora iri kugaragara ku buntu, yerekana imikino ya shampiyona z’i Burayi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 1114

Big Television Network (BTN TV), televiziyo nyarwanda imaze igihe kitari kinini ifunguye ni televiziyo yigenga ubusanzwe yagaragariraga gusa kuri decoder za Startimes ku murongo wa 126 na 106 ku batuye mu majyepfo n’uduce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko kuri ubu ikaba yatangiye kugaragara no ku zindi decoder kandi ku buntu.

Nk’uko twabitangarijwe na Ahmed Pacifique, Umuyobozi wayo, ubu BTN TV iri kuboneka nta fatabuguzi uyireba abanje gusabwa kandi ibyo bikazaba byakwiriye mu gihugu cyose mu minsi mike ndetse no ku zindi decoder n’inyakiramashusho za digital.

BTN TV ni television iri kugenda yigarurira imitima ya benshi ahanini biturutse kuri gahunda zayo nk’amakuru ndetse n’ibiganiro byayo bitandukanye nk’Umuhuza Business, Rasa ku ntego, BTN Iwacu, Twunge umuryango, Star Gate, Kid Connection, Hambere n’ubu i Rwanda, Iterambere ry’urubyiruko n ‘ibindi, byose bifata ku mpande hafi ya zose z’ubuzima bwa buri munsi.

Kuri ubu rero nk’uko Ahmed Pacifique yakomeje abidutangariza ngo indi nkuru nziza ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, ni uko ubu ku bufatanye na Startimes, ikigo cy’abashinwa gikora ibijyane no gusakaza amashusho ya televiziyo, ubu BTN TV izajya yerekana Live imikino ya champiyona z’umupira w’amaguru z’i Burayi nka Bundesliga yo mu Budage, SERIE A yo mu Butaliyani na LIGUE 1 yo mu Bufaransa.
Usibye kugaragara ku buryo bwa televizyo busanzwe bumenyerewe BTN TV ubu inaboneka kandi kuri Facebook LIVE, ku rubuga rwayo rwa internet, www.btn.rw ndetse inafite Application washyira muri telefone igendanwa unyuze kuri google store ugashaka BTN Rwanda.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Ishimo Prince Aristide

ibi ni byiza cyane gusa hano kamonyi twe ntabwo tuyibona ku ubuntu mwatubariza ikibazo cyaba gihari BTN turayikunda pe cyane cyane ko inatwereka imikino ya UEFA champions league

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru