Yanditswe kuya 2017-10-09 02:46:23
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Abapadiri mu Rwanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1399

Mu muhango wo kwizihiza yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseredoti mu Rwanda, umuhango wabereye muri Diyoseze ya Kabgayi, kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 07 Ukwakira 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uruhare rw’abapadiri mu mibereho y’Abanyarwanda.

Nkuko byakunzwe kugarukwaho nabenshi bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga baba Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bose bagarutse ku gushimira Abasaseredoti bemeye kwiyegurira Imana bakemera gukwirakwiza ubutumwa bwiza mubihe bitari byoroshye aho umuntu utarashakaga gushinga urugo ngo yafatwaga nkuciye umuryango.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ntiyazuyaje gushimira abo Basaseredoti babimburiye abandi (Gafuku Barthazal na Reberaho Donat) ndetse n’ Abapadiri babuhawe nyuma yaho, aho yavuze ko bakoze ibikorwa byagiriye akamaro abakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi sabukuru ari umwanya mwiza wo gusuzuma uruhare n’akamaro k’Abapadiri b’Abanyarwanda mu buzima no mu mateka y’igihugu muri rusange, ngo kandi ntawashidikanya ko abapadiri bambere babimburiye abandi mu bikorwa by’ingirakamaro ; birimo guteza imbere Ikinyarwanda,umuco n’ibindi, ibyo bakabikora bagaragaza neza amategeko n’imyandikire y’icyo Kinyarwanda, kumvikanisha ubumenyi ,amateka n’umuco by’u Rwanda ndetse no mubushakashatsi, no mu buvuzi gakondo.

Ati”Musenyeri Rukamba yabitubwiye, yatubwiye n’amazina y’abantu bamwe bagizemo uruhare runini, kubera ibikorwa byabo ubu dushobora gusoma amateka yacu, amateka yanditswe n’Abanyarwanda tutayakuye hanze kuko akenshi niko byagiye bigenda, amateka n’ibindi byose bireba u Rwanda cyangwa bireba n’ Afurika muri rusange usanga akenshi bituruka hanze cyangwa bijya kwigwa hanze, ariko iyo bishingiye ku bumenyi n’ubushakashatsi n’ibikorwa by’Abanyagihugu bigira uburemere kurusha... umurage rero badusigiye urashimishije, ufite agaciro cyane cyane kuko babikoraga bashingira kubintu byinshi ndetse bigatuma bashobora no kurenga n’ingorane zimwe bahuraga nazo.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko hari igihe abamisiyoneri bahuraga n’ ingorane rimwe na rimwe ntibafatwe neza cyangwa ngo bahabwe umwanya bakwiriye gusa akavuga ko hari icyavuyemo cyafatwa nk’isomo. Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ibyabaye bitari byiza ari amateka bidakwiye kuba aribyo bishingirwaho, ko ahubwo ibishyizwe imbere ari ibyiza byabaga bibangikiranye nibyo, hanyuma ibindi bikaba byavanwamo izindi mbaraga zifasha gutera imbere no gukora neza kurushaho.

Muri uyu muhango kandi Umukuru w’igihugu yemeye gukomeza ubufatanye buragwa hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta hakorwa ibishoboka. Ati :”Ntabwo dushoboye byose ariko tuzakora ibishoboka.”

Abasaseredoti babanjirije abandi banazirikanwe uyumunsi hizihizwaga Yubile y’imyaka 100 babuhawe ni Padiri Gafuku Barithazal wavukiye muri Paruwasi ya Zaza na Padiri Reberaho Donat wavukiye muri Paruwasi ya Save, bakaba barahawe Ubusaseredote mu mwaka w’1917, Gafuku Barthazal yatabarutse ku italiki ya 14 Kamena 1959, naho Reberaho Donat atabaruka ku italiki ya 01Gicurasi 1926 nyuma y’imyaka icyenda abaye Umupadiri.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru