Yanditswe kuya 2017-10-09 06:56:30
INAMA ZAWE : Umusore amaze kubyarana na mushiki abana 2
Ibitekerezo:  9 Abayisuye: 11099

Umuhungu n’umukobwa barahuye (aho buri wese yari yaragiye muwundi mujyi gushaka ubuzima kure y’iwabo) barakundana baza kugera aho bararyamana umukobwa aba arasamye ahitamo kwishyingira kuri uwo wamuteye inda nawe arabimwemerera kuko bakundanaga cyane. akajya ahora abwira iwabo ko yamaze gushaka umugabo ariko bategereje ko abyara bakaza kwirega.
Bakomeje gushakisha ubuzima umukobw arabyara kugihe bagishaka uko bajya kwirega aba asamye indi nyuma y’amezi 9 abyara umwana wa 2.

Umukobwa yamaze kubyara amaze gukomera atumaho iwabo ko bazajya kwirega akabereka umukwe bagakora indi misango ikomeye bakabana byemewe n’amategeko.

Bagezeyo batangiye kwibwirana basanga babandi bava inda imwe bahuje nyina. Kuko umuhungu mukwivuga umugore yahise asanga ari umwana yabyaye kera akamusiga iwabo kwa se (Kuwamuteye inda) we akajya gusha ubundi buzima yitwa ko atigeze abyara.akanashaka undi mugabo ariwe babyranye uwo mukobwa.

Umuhungu akimara kwivuga umugore amaze kumva ko ari umwana we atari azi aho aherereye byaramurenze. : Ese yerure avuge ko uwo mwana nawe ari uwe ? Avuge ko abo babana ari mushiki na msaza ?

Ibuka ko atigeze abwira umugabo we ko yari yarabyaye undi mwana ?
Uri uyu mugore wakora iki ?

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
niyiteriteka constance

Jewe ndumva maman wabo yaragize amakosa atagira uko avugwa.urumvako yihakanye umubunguwe ngo aboneke ko harakiri umukobwa.maman wabo arapfukama abasabe imbabazi yarabahemukiye.

Emmnuella nabyihorere byararangiye gusa yarakosheje kudasubirinyuma ngo age kureba

Nabyihorere kuko ntiyasubiye kureba umwana we

divine

mana wweee birababa je pe !! gewe nduwo mugore naceceka nkarumira mpakam none ko byabaye yarenzahwiki cg abovuz yahindura hwiki

Tesi MASASU.

Je Ndumva Ico Kibazo Kigoye, Ariko Kubera Ko N’ubundi Amaraso Yamaze Gucangana Kandi Uwo Nokwita Ko Yabigizemwo Uruhara( Maman Wabo) Nagombe Ababwize Ukuri Uko Ibintu Bimeze !!

Murindwa Ombeni

Uko ubyumvaNtacyo waba ukivuze kuko amazi yamaze kurenga inkombe.Ikindi kuba Atari yarigeze ahingutsa ko yabyaye,kiri Mu bintu bikomeye byatuma akomera kW’_ibanga.Ubundi aho kugirango yisenyere anakurure umwiryane mu muryango naryumeho yicecekere.

Munyentwari frederic

uko bimeze kose natuze uwo mumama kk ibara ryaramaze kugwa ntaco yoba akigarura.nahe amahoro abana bibanire ntakundi.

Nsabimana bakoze amahano batayazi uriya mubyiyi yahemukiye umugabo nabana

0728292839

Nsabimana bakoze amahano batayazi uriya mubyiyi yahemukiye umugabo nabana

0728292839

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru