Yanditswe kuya 2017-10-10 04:21:46
Young Grace wiyita Umurokore yagaragaye anywa inzoga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 878

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye ku izina rya Young Grace yagaragaye arimo gusoma ku gasembuye maze abantu benshi baravugishwa cyane bitewe n’uburyo bari baziko ngo akwijijwe.

Young Grace ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu muziki w’u Rwanda, akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo nka OG, Ikofi, Habayeho, Hungover, Ataha He n’izindi nyinshi.

Mu minsi ishize nibwo Young Grace yatangaje ko yavuye mu idini rya Islam yerekeza mu barokore, aho yatangaje ko asigaye asengera mu rusengero rwitwa “Zeal of the Gospel” ruherereye I Nyamirambo.

Kuri ubu, Uyu muhanzikazi yashyize hanze amashusho arimo kunywa inzoga maze abantu bacika ururondogoro bibaza uburyo ki umurokore nka Young Grace ashobora kunywera Inzoga ku karubanda.

Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru