Yanditswe kuya 2017-10-12 01:53:47
Pasiteri Hakizimana afunzwe azira kugereranya Papa Francis wa Kiliziya Gatolika na "Anti-Christ 666"
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 1940


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Umupasiteri witwa Hakizimana Didier akaba ari n’umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Ntara ya Bururi ho mu gihugu cy’u Burundi ari mu maboko ya Polisi aho ashinjwa kugereranya Umushumba wa Kiliziya Gatolika ,Papa Francis na "Anti-Christ 666".

Pasiteri Hakizimana watawe muri yombi ejo ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2017, abicishije mu nyandiko akwirakwiza ngo agenda yigisha ko Papa Francis ari ‘’Anti-Christ’’ ndetse akaba amugereranye n’umubare wa 666.

Ngo akaba yarafashwe afite igitabo gishushanyijemo inyamaswa ifite imitwe irindwi aho ayigereranya na Papa Francis.Iyo nyamaswa yambaye ingofero yanditseho umubare 666 aho yigisha abantu ko iyi ngofero ari iyo Papa Francis yambara.

Sibyo gusa ngo uyu Mupasiteri avuga ko Kiliziya Gatolika nayo ari Anti-Christ kubera ko idahimbaza umunsi w’Imana ku wa Gatandatu nk’uko Abadivantiste babigenza.

Pasiteri Hakizimana akaba ashinjwa kubangamira ubwigenge bw’andi madini ndetse no gusebya izina ry’Umushumba wa Kiliziya Gatolika .Igipolisi kivuga ko Dosiye irigukorwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera nk’uko bitangazwa na kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Burundi.

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
SYLVA

YASHATSE IBINDI YIGISHA AKAREKA GUSEBAMYA !

Chris T

Uyo Mu Pasiter Nahanw Yubahuts Gutyoza Intumwa Y’ Imana

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru