Yanditswe kuya 2017-10-13 02:16:48
Bishop Rugagi ushobora no kuzura abapfuye agiye i Burayi gukora ibitangaza
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 943


style="display:inline-block;width:535px;height:113px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="5962928612">

Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church), ni umuvugabutumwa utavugwaho rumwe n’Abanyarwanda batandukanye akenshi bigendeye ku kuba ibitangaza bibera mu itorero rye n’ibindi avuga ko ashoboye birimo no kuzura abapfuye, ari ibintu biteza impaka cyane muri rubanda. Ubu ariko, ibi bitangaza byose ngo agiye kubigaragariza n’Abanyarwanda batuye i Burayi.

Bishop Rugagi yerekeje ku mugabane w’u Burayi ayo yavuze ko ibyo basanzwe babona mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nabo agiye kubibereka n’amaso yabo. Ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kanombe agiye guhaguruka ngo ajye i Burayi, Bisho Rugagi yavuze ko urugendo rwe amaze igihe kirekire arusengera kandi n’ubu akaba agikomeje ngo azarugirireho umugisha Abanyarwanda baba i Burayi n’abandi bahatuye bazitabira ibiterane by’amasengesho azakora, bazabone ukuboko kw’Imana.

Bishop Rugagi bamwe bakunze kuvuga ko yaba akoreshwa n’imbaraga za Satani ndetse ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria, aherutse kubigarukaho agaragaza ko ababivuga bibeshya. Yagize ati : "Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani ! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita ? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye."

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati : "Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo."

Uyu muvugabutumwa avuga ko Imana akorera kandi imukoreramo ishobora kumubashisha gukora ibitangaza bikomeye, kuko ngo uretse gusengera abarwaye SIDA bagakira, abagenda n’imbago bakazita bakigenza n’ibindi, ngo agiye kujya anasengera abapfuye bakazuka bakongera kubaho.

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru