Yanditswe kuya 2017-10-17 03:18:09
Umukobwa w’imyaka 23 yahanutse kumusozi azira kwifotoza
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 10108

Umukobwa w’imyaka 23 witwa Hyewon Kim ukomoka muri Korea y’epfo yazize kwifotoreza kumusozi ubwo yatembereraga mugihugu cy’ubwongereza

Ibi byabaye aho uyu mukobwa Hyewon w’imyaka 23 yari yagiye kuryohereza mu busitani bwitwa “Cuckmere Haven, EastSussex” ndetse nyuma aza kwifuza kuhifotorereza.

Mu kugerageza kwifotoza yasimbutse mu kirere,… maze mu kumanuka akandangira hasi nabi aranyerera ari nabyo byanatumye ahanuka ahareshya na metero 70.

Hyewon yari umunyeshuri mu ishuri ry’aho mu Bwongereza aho yigaga icyongereza. Hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yari aherutse kugira indi mvune ikanganye muri Gicurasi uyu mwaka.

Nyuma y’iyo mpanuka umwe mu bakora muri ubu busitani witwa Mark webbyabisobanuye muri aya magambo : “Iyi ni inkuru y’akababaro kubera uburyo uyu mukobwa muto yabuze ubuzima mu buryo butumvikana”.

Aha hantu hari n’ibindi bimenyetso byinshi byerekana ko isaha n’isaha hashobora kubera irindi sanganya niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Mbere yo kugera muri ubu busitani, hari ibimenyetso biburira abantu kwigengesera. Ubu busitani buri hejuru y’amazi ku buryo umunota k’umunota ushobora kuhanyererera ukahaburira ubuzima.

Igitangaje nuko ufite mu nshingano uyu musozi by’umwihariko ubu busitani bwana ‘Craig Williams’ atangaza ko nta gahunda yo gufunga aha hantu nubwo hakomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

“Twahisemo kubungabunga neza aya mateka. Aha ni hamwe mu hantu hasurwa cyane kubera uburyo hasa. Turi kuvugana n’amakompanyi ndetse n’amasosiyete akora ibyingendo akunda kuzana abantu hano uburyo bazajya batekereza ku buryo bwo kwirinda impanuka mbere cyangwa se bagategura uburyo bwo kurokora abantu igihe impanuka ibaye”. Williams

Amafoto y’aha hantu yerekana ko hatagize igikorwa, izindi mpanuka zaba kuko abantu bakururwa n’ubwiza bwaho ukabona bibagiwe aho bari.

Salomo George


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
kabano

Uko ubyumvanizereko ya photowe ataviriyemo aho kuko iyo pic yariryoshye cne😠😆😆

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru