Yanditswe kuya 2017-10-19 01:57:44
Dore ubusobanuro bw’impeta bitewe n’urutoki uyambaraho
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 6837

Impeta ni bumwe mu bwoko bw’imirimbo ukunze gusanga bwambawe n’abatari bake, abasore n’inkumi abagabo n’abagore abakomeye ndetse n’abihaye Imana,impeta ni umurimbo mwiza urimbisha intoki zigasa neza. Nyamara hari ho ubwo usanga umuntu yambaye impeta zirenze imwe ku kiganza, yewe abambara impeta ntibita ku kiganza bayambayeho cyangwa ubusobanuro bw’impeta bambaye.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rmrs.com, ubundi ibiganza byombi bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n’imikorere n’imitekerereze ya muntu. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw’i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n’ubwiganze. Mu gihe ukuboko bw’ i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze n’umutwe ibi bigaragaza imitekerereze ndetse n’imyemerere y’umuntu.

Burya rero kwambara impeta ku rutoki runaka n’ubwo hari ababikora nk’umurimbo nyamara bifite icyo biba bisobanuye.

1.Kwambara impeta ku gahera (Agatoki gato muri zose) : Kwambara impeta ku gatoki gato k’ikiganza. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragaza kubana n’abandi. Uru rutoki rugereranywa n’umubumbe wa merikure (mercure) kenshi umuntu yambara impeta kuri uru rutoki agamije ko abantu bayibona ndetse agamije no kubereka ko afite ubuhanga budasanzwe mu gukora ibintu binyuranye. Hari n’abatanga ubusobanuro buvugako ari umuntu wapfakaye cyangwa watandukanye n’uwo bashakanye bityo akaba ashaka undi yakwishumbusha.

2. Urutoki rwa kane (Mukubitarukoko) : uru ni rwo rutoki bambaraho impeta ya Marriage, bitewe n’uko uru rutoki rufatanye n’umutsi ujyana amaraso ku mutima uru rutoki rugaragaza urukundo ndetse ubwiza no kuba uri mu rukundo. Ku bijyanye n’imibumbe uru rutoki rugereranywa n’Isi n’Ukwezi. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragara guhanga udushya ndetse n’ubwiza ndetse umubano uganisha ku rukundo.Impeta igira ubu busobanuro mu gihe yambawe ku kuboko bw’iburyo. Iyo Impeta yambawe ku kuboko kw’i Bumoso bigaragaza inshingano.

3. Kwambara impeta kuri musumbazose : Uru ni urutoki rurerure gusumba Izindi ruragaye cyane. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragaraza ko umuntu ari wenyine kandi yifuza ko uwo bafatanya ubuzima. Kandi bigaragaza ko umuntu asumba abandi, Ku bijyane n’imibumbe uru rutoki rukaba rugereranywa n’umubumwe wa Saturne.

4. Mukuru wa meme : uru rutoki rukaba ruranga igitinyiro, imbaraga, Ubuyobozi n’inshingano n’ ubushake bwo gukora. Iyi myemerere ngo ifite inkomoko kera cyane kuko abami bakundaga kwambara impeta kuri uru rutoki.Umuntu iyo yambaye cyangwa akayambikwa aba yifurizwa kugira imbaraga ku buyobozi n’ububasha bwe. Jupiteri niwo mubumbe ugereranywa n’uru rutoki.

5. Nyangufi (Igikumwe) : Kwambara impeta ku rutoki rw’igikumwe bifite ubusobanura bw’imibanire. Kandi bikagaragaza ko uba ufite icyo ushaka guhindura mu buzima bwawe, mu gihe wambaye impeta ku Gikumwe bisobanuye ko uba ushaka kwerekana ko ushaka kugaragaza impinduka mu buzima. Mu yindi mico bavuga ko kwambara impeta kuri uru rutoki bisobanura imyemerere.

Ikindi wamenya ni uko kwambara impeta ku ntoki zose zigize ikiganza bigaragaza kudatuza no kubura umutekano ndetse bikagaragaza ko utagaragara.

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Ganza adolpfhe

Mudusobanurire nibisobanuro byamaherena kubagore

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru