Yanditswe kuya 2017-10-19 07:50:44
Dore ubusobanuro bw’ijambo UMUNTU
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3224

Igituma umuntu aba umuntu wuzuye :

1. si ugutunga ibya mirenge
2. Si ukwiga bihambaye
3. Si ugutura mu mitamenwa
4. Si ukurya agahaga nk’utazongera
5. Si ukugira inshuti atazi amazina
6. Si uguhembwa menshi ukayagumana

Oya oya

1. Ni ukugira umutima wuzuye impuhwe
2. Ni ukuva ku izima ugahindura iyo wibeshye
3. Ni ugushyira mu gaciro
4. Ni ukumva abandi
5. Ni uguhora wiga kuko hari ibyo abandi bakurusha
6. Ni ukugira icyo utanga ngo abandi bishime
7. Ni ukuzirikana ko uri mu rugendo
8. Ni ukubaha abandi kandi bose
9. Ni ugukoresha neza igihe cyawe kuko utazi iby’ejo !
10. Ni ukwimika Imana ikakuyobora muri byose

Imana iguhe ubwenge bwo kuyishaka no kuyitunganira

Amahoro n’ umugisha bibe kuri mwe !

Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
donatien password

Uko byumva
nibyo kwicishisha bugufi,gushyira imbere Imana muribyose.

xxxx

Mujye mwandika ibintu bifite reference nk’abantu bajijutse

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru