Yanditswe kuya 2017-10-20 07:27:42
Ngo hari abemerewe gusambanya amatungo barangiza bakayica
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1940

Muri iki gihe hari ibintu byinshi umuntu yakwita ko bidasanzwe kuko bitajyaga biboneka ku isi mu bihe bya kera ariko kuri ubu ugasanga abantu babifata nk’ibisanzwe nyamara bidasanzwe ndetse binagaragara ko ari ibintu bibabaje ndetse binateye isoni bitakagombye kuranga umuntu muzima ufite ubwenge. Muri ibi twavuga nko gushyingiranwa n’amatungo, gushyingiranwa ku bahuje ibitsina, gusambana n’amatungo n’ibindi.

Icyakora nubwo isi ya none irangwamo iyi mico itari myiza na gato, hari aho usanga rwose bakora ibishoboka byose mu kwamaganira kuri izi ngeso mbi ariko kandi wahindukira ugasanga andi makuru avuga ko hari amadini amwe n’amwe mu myizerere yayo yemera imwe muri iyi mico. Ku ikubitiro haratungwa agatoki idini ya Islamu ngo aho mu myemerere yayo ko byemewe kuba umuntu yasambanya itungo ariko nyuma rikicwa.

Ibi byose biraturuka ko mu minsi mike ishize, Umugabo Ferdinand Bonpain , utuye mu misozi ya Jura mu gihugu cy’ u Bufaransa, yafashwe n’ubutabera azira ko yari amaze igihe yohereza ubushyo bwinshi bw’intama mu gace kagenzurwa, n’abarwanyi ba Leta ya Islamu, (Daesch) nyuma hakaza gutahurwa ko aya matungo yoherezaga yari ayo gusambanywa n’aba barwanyi ba kisilamu ngo kuko umubare w’abagore bafite utabahagije.

Uyu mugabo ngo yafashwe bikekwa ko yaba yoherereza intwaro abo barwanyi, ariko nyuma baje kubigenzura neza, baza gusanga ayo matungo yohererezwaga abo barwanyi kugira ngo abo bagabo bahuze nayo ibitsina nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, abitangariza itangazamakuru.

Nkuko umusesenguzi mu bya politiki yo mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihugu cya Iraki abitangaza, ngo iyoherezwa ry’aya matungo menshi muri kariya karere rimaze iminsi itari mikeya.

Abarwanyi ba Leta ya Kisilamu, Daesch ; batumiza amatungo menshi ngo bahuze ibitsina nayo, bitewe nuko umubare w’abagore ugenda ugabanyuka.
Itegeko rya Isilamu ryemerera abantu kuba basambanya amatungo, nk’ihene, intama, n’andi matungo ariko nyuma akicwa.

Mu mwaka ushize nibwo Dr Sulayimani Wouman, umuhanga mu isesengura rya Kolowani, mu kiganiro cyateye amakimbirane kuri imwe muri Radiyo zo mu gihugu cya Iraki, yatangaje aya magambo, agira ati : “Umuntu akomeza gufatwa nk’uwera (utanduye), mu gihe yivuye irari hamwe n’ihene cyangwa intama. Mu gihe nta mugore uhari, nta cyaha cy’ubusambanyi kiba gihari, hanyuma itungo riba rigomba gufatwa rikicwa, nkuko Mohamedi yabivuze.”

Nkuko bivugwa n’inzego z’ubutasi, mu mwaka ushize uriya Ferdinand Bonpain yohereje intama 20.000. ariko nkuko izi nzego zibivuga, ngo birashoboka ko umubare ukubye inshuro nyinshi uyu woherezwa n’abandi borozi b’amatungo.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru