Yanditswe kuya 2017-10-21 04:20:15
Ese Raila Odinga uharanira kuyobora Kenya ni muntu ki ?
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 4016

Mu gihe isubirwamo ry’amatora yo muri Kenya ririmbanije, Raila Odinga biragoye kumenya neza niba azitabira matora ku nshuro ya kabiri, cyangwa niba ashobora gutsinda aramutse ayitabiriye koko. Ese uyu munyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ni muntu ki ? Ibi ni bimwe mu bimuranga.

Raila Odinga yavutse ku wa 7 Mutarama 1945. Se ni Jaramogi Oginga Odinga naho nyina akitwaMary Ajuma Odinga.Yavukiye mu bitaro byitwa ” Bondo Church Missionary Society Hospital” ahitwa Maseno mu Karere ka Kisumu Intara yaNyanza.

Amashuri abanza yayigiye ahitwa Kisumu Union Primary School na Maranda anahakomereza ayisumbuye. Mu wa 1970, yabonye impamyabushobozi yo mu rwego rwa Masitazi nk’umwinjiniyeri “Mechanical Engineering” muri Kaminuza yitwa Otto-von-Guericke University Magdeburg.

Mu wa 1970 yashinze ikigo cyo gutunganya ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi. Mu gihe kandi mu wa 1974 yagizwe ukuriye Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya kugeza 1982 aho yafunzwe amezi atandatu azira gushaka guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Arap Mwoi.

Kimwe mu byamubabaje ubwo yari afuzwe, yamenyeshejwe urupfu rwa nyina nyuma y’amezi abiri apfuye.
Nyuma yo guhabwa inshingano zitandukanye muri leta ya Kenya, Odinga amaze no gutsindwa inshuro zirenze eshatu mu matora y’Umukuru w’Igihugu atemera ibyavuye mu matora.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Nduwimana Simon

Kubwange Kamatora Bayanze Nasubigwemo Hama Aturage Bitorere Uwo Bumva Bishyimira Azabaha Umusaruro Muri Kazoza Kazaza Mbere

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru