Yanditswe kuya 2017-10-21 23:55:43
Perezida Mugabe ntarengera ubuzima bwabo ayobora
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 524

Guverinoma y’ubwongereza yatangaje ko yababajwe cyane no kubona Perezida Mugabe ku rutonde rw’abayobozi baharanira ihame ry’ubuzima muri Afurika.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yavuzeko Mugabe ari umwe mu bantu babangamira ibikorwa by’abakozi bakorera umuryango wabibumbye ushinzwe ubuzima ku isi muri Zimbabwe.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Thereza May.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubuzima ku isi Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuzeko Zimbabwe ifata nabi ubuzima bwa bene gihugu, kuburyo mu myaka 37 perezida Mugabe amaze ku butegetsi, abakozi bakora mu bigo bishinzwe ubuzima batigeze bahembwa neza ndetse no kubona imiti ya ngombwa kubene gihugu bikaba ari ikibazo cy’ingorabahizi.

Dr Tedros ni Perezida wa Ethiopia,akaba ariwe mu nyafurika wa mbere uyoboye uyu muryango abikesha kuba yarahanganye n’impamvu za politiki zawuvugwamo zigatuma udakora neza.

Mugabe n’umugore we.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima ku isi (WHO) washinzwe kuwa 7 Mata 1946 ukaba ufite ikicyaro i Geneve(Geneva) mu Busuwisi (Switzerland), itegeko riwutora rikaba ryarasinywe n’ibihugu 61 tariki 22 nyakanga 1946.

Uyu muryango ushinzwe kwita k’ubuzimaku isi hose cyane cyane kurwanya indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu ndetse n’indwara zikunze kwibasira abana bato.

Muri iyi manda y’imyaka itanu yatangiye tariki ya 1 nyakanga 2017 urikuyoborwa na Dr Tedros akaba na perezida wa Ethiopia.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru