Yanditswe kuya 2017-10-22 00:24:38
Ese Kataronya (Catalonia) ishaka ubwigenge urayizi ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1048

Katalonya (catalonia) ni agace gaherereye mu gihugu cya Espagne ikaba intara nini igizwe n’izindi enye arizo Barcelona,Girona,Lleida na Taragona,ikaba ihana imbibi n’igihugu cya Iberian penunsura mu gac e k’iburasirazuba, mu majyaruguruigabana n’ubufaransa mu majyepfo ni inyanja ya mediterane .umurwa mukuru wa kataronya ni Barcelona ukaba umugi wakabiri utuwe cyane muri espagnen’uwa karindwi ku mugabane w’uburayi ,bakaba bakoresha ururimi rw’icyespagnol n’Ikitaronya.

Abaturage ba Katalonia
Mu mperaz’ikinyejana cya munani ibihugu birimo Gothia na Hispanic byibumbiye hamwe kugira ngo birwanye ibitero by’abayisiramu byari bibibasiye.Mu 1137 kataronya n’ubwami bwa Aragon bishyize hamwe biturutse kubukwe bw’umwami ferdinard(Frankish)n’umwamikazi Izabel(castile).

Abaturage ba Katalonia bashaka ubwigenge
Mu mwaka 1635 -1659 habayeho intambara hagati ya espagne n’ubufaransa irangiye kataronya yiyomora kuri espagne isa n’igihugu kigenga kuburyo yafatanyaga n’ubufaransa ariko kandi igakoresha ururimi rw’igikataronya nk’ururimi rw’abanegihugu.Mu masezerano yo mu 1659 ahagarika intambara intambara y’ubufaransa na espagne ubufaransa butsinzwe,espagne yatangajeko igikataronya,ikiratini n’igifaransa bisimbuzwa iki espagnol gusa.

Uko kataronya yagendaga irushaho gutera imbere niko yagiraga n’umuco wabo wihariye,abene gihugu bashishikariye gukora mbese nk’igihugu cyuzuye.Mu 1914 intara zose za kataronya zarihujezikora umuryango umwe ugamije kuzamura ubukungu(common wealth).

Mu 1950-1970 nyuma y’intamabara yahuje abene gihugu ba espagne abatuye cataronya bongeye kubuzwa gukoresha igikataronya,nyamara bo bakarushaho kugikoresha, bagakora cyane, kuburyo Barcelona yabaye umwe mu migi ifite isoko rikomeye mu nganda n’ubukera rugendo ku mugabane w’uburayi.kataronya yiyubatse muri politike,umuco,uburezi, itumanaho kuburyo ubungubu ari agace kambere gafite ubukungu mu gihugu cya espagne.

Katalonia ikora ku nyanja ya meditarane
Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka kataronya iri guharanirako yagira ubwigenge busesuye ikagira itegeko nshinga,perezida,indirimbo yubahiriza igihugu nibindi biranga igihugu gifite ubwigenge.Nyamara ariko kandi ubuyobozi bw’imadiridi ariwo murwa mukuru wa espagne ntibubikozwa kuko budasiba guhangana nabigaragambya kuburyo bigera naho gufunga bamwe mubayobozi ba kataronya babaziza guharanira ubwigenge bwabo.

Kataronya iramutse ibaye igihugu kigenga espagne yatakaza byinshi mu nzego zose mu bukungu,mu burezi, mu buvuzi ,mu ruhando mpuzamahanga ndetse no mu mikino kuko burya ngo ubukungu bwa mbere bwa espagne bushingiye kuri iyo ntara yewe ngo nabakinyi bakinira ikipe y’igihugu ngo niho benshi bavuka.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru