Yanditswe kuya 2017-10-23 01:50:45
Kwambara ibihenze, ese bivuze kuvuga rikijyana ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 780

Bibiliya ivuga mu 1Abakorinto 11:14-15 ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi we. Ese kujya muri “saloon” : aho batunganyiriza imisatsi n’inzara ni ngombwa. Ntitwakirengagiza kandi ko uwambaye neza agaragara neza. Benshi duhara niragusaneza. Ese ibi byatuma dukoresha amafaranga menshi ngo dukunde tubigereho ?

Abraham Maslow, umuhanga mu by’ubumenyamuntu “psycology” yavumbuye urukurikirane rw’ibyo umuntu akanera mu buzima “Maslow’s hierarchy of needs”. Kumwanya wa kabiri, hari ibyo umuntu akenera kugirango agaragare neza muri sosiyete. Ibyoyise “Esteem”.

Kuri uru rwego umuntu akora uko ashoboye ngo yubahwe. Aha nanone, umuntu akenera kujya mu bandi ngo yigaragaze. Ibi ngo bituma ahakura guhabwa agaciro.

Birumvikana nezako iyo ugiye muri sosiyete ntugenda wambaye ubusa. Ahubwo urisukura haba ku mubiri ndetse no kumyambaro. Akenshi kugira icyo uvuga cyumvikane, biterwa n’ibyo uvuga n’abantu ubwira.

“Uwambaye neza agaragara neza”. Ni imvugo abanyarwanda bakoresha, bashaka kwereka umuntu ko agomba kwambara neza kugirango agaragare kurusha abandi.

Ibi bituma umuntu ashaka imyambaro n’inkweto bigezweho. Nk’uko Joe Zaghrini, umunyeshuri muri Kaminuza yaTexas yabwiye Quora.com, yavuze ko wabyemera utabyemera uko ugaragara, ni bwo butumwa bwa mbere uba utanze. Kandi ati ”mbere yuko umuntu aguha ukuboko, amenya uwo uri we, yumva ijwi ryawe, abanza kureba uko ugaragara inyuma”.

Kujya mu bukwe, isabukuru y’umuvandimwe, kumurika igihangano cyawe, gutambutsa ubutumwa, ntibisiga uko uribugereyo ugaragara. Mu kiganiro Quora.com yagiranye na Paris Walker umunyeshuri muri Kaminuza ya Connecticut yaravuze ati” Twambara neza kugirango tugaragare neza….iyo utambaye neza imbere y’abantu bagucishamo ijisho, bakakwibagirwa ndetse bakanaguha serivisi mbi".

Yanditswena Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru