Yanditswe kuya 2017-10-24 02:13:36
Abagerakuri 12 batawe muriyombi mu gihugu cya Tanzaniya bakekwaho ubutinganyi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1288

Mu gihugu cya Tanzaniya Polisi yongeye guta muri yombi abagera kuri 12 bakekwaho gushishikariza abandi kubana bahuje igitsina.

Mbere yaho aba batawe muri yombi polisi yari yaburijemo inama yabo nyamara babirengaho ku cyumweru bafatirwa mucyuho. Abo bafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Dar es salaam,hakaba harimo Abanyafurika y’epfo babiri n’umugande umwe bakaba bagitegereje kuburanishwa.

Umwunganizi wabo mu mategeko Bwana Jebla Kombole avuga ko batawe muri yombi mu gihe bari mu nama yo kurega leta ku bigo yari yafunze byatangirwagamo amahugurwa ku mibonanompuzabitsina yabahuje igitsina.

Kubana kwa bahuje igitsina ni cyaha gikomeye ku mugabane wa afurika
Guta muri yombi aba bagera kuri 12 ni gahunda leta ifite yo kurwanya ibikorwa byose bishishikariza abantu kubana bahuje igitsina, mu minsi mike ishize guverinoma ya Tanzania yari yakoze isaka ahakekwa hose ko haba hahurira abakora inama zo gushishikariza abantu kubana bahuje igitsina.

Mu kwezi kwa kabiri Tanzaniya yari yafunze ibigo bigera kuri 40 by’abikorera byigishaga ndetse bikanashishikariza abandi kubana bahuje igitsina.Iki cyaha kiri mu itegeko mpanabyaha rya Tanzaniya aho gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 30 na n’igifungo cya burundu.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru