Yanditswe kuya 2017-10-24 02:31:42
Umusaza yasanzwe mu gisenge cy’ibitaro yapfuye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2574


Umugabo w’imyaka 61 yasanzwe mu gisenge cy’ibataro bya Paarl muri Afurika y’Epfo. Mu by’umweru bibiri bibanza ngo akaba yarajyanwe mu bitaro kubagwa.

Mark van der Heever umuvugizi w’iyo ntara ushinzwe ubuzima yavuze ko uwo mukambwe yari yaroherejwe mu bitaro bya Paarl byo mu murwa mukuru Cape Town kuwa 5 Ukwakira uyu mwaka akaza kubagwa bitunguranye.

Uburiri uyu mukambwe yaryamagaho
Ngo uyu mugabo akaba yaribese umuganga wamwitagaho agajya gushaka uko yakwisukura. Police yo muri Afurika y’Epfo ntiyigeze imenya irengero rye.

Mark van der Heever, yakomeje avuga ko uyu mukambwe yaje gusangwa hejuru mu cyumba cya wenyine Ku buryo bitari byoroshye kuhagera.

Akomeza avugako uburyo yageze hejuru ku gisenge agapfa bitaramenyekana. Hakab ahagikorwa iperereza ngo bamenye uko yageze hejuru ku gisenge.

Abashinzwe ubuzima bavuzeko bagiye gufasha umuryango w’uwo nyakwigendera. Baranateganya iperereza ngo bamenye icyateye urwo urupfu.

Yanditswena Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru