Yanditswe kuya 2017-10-24 08:39:15
Ubuzima bw’impinja zavutse zifatanye buri mu byago
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 940


Muntara ya Gaza ubuzima bw’abana b’impanga bavutse bafatanye buri mu byago mugihe hatagize igikorwa ngo bavanwe muri iyi ntara, Nkuko byatangajwe n’abaganga bo muri ako gace.

Alam Abu Hamna uturuka mu ibitaro rya Shifa yavuzeko ikibazo izimpanga z’abakobwa zifite, kirenze ubushobozi bw’abaganga bo mugace ka Gaza.

Yavuze kandi ko ibyiza ari uko bajyanwa kuvurirwa mu mahanga kungira ngo babatandukanye.

Izo mpinja zavutse zifatanye
Aba bana bavutse kuri uyu wa gatandatu,umwe muribo ngo bigaragara ko afite intege nke kurusha undi.

Yongeyeho kandi ko buri wese afite umutima we ndetse n’bihaha bye. Kandi ko akeshi na keshi impanga zivuka zifatanyeigihimba zidakunze gukomeza kubaho.

Dogiteri Abu Hamna ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Times Cyo muri Isiraheri yagize ati :“Ubuzima bwabo buri mubibazo,kandi iki kibazo kirakomeye.”

Yavuzeko umwe muri izo mpanga ameze neza mugihe undi we ubuzima bwe busa n’ubutameze neza kandi akeneye ubuvuzi bwihutirwa.

Yagize ati :”Nibihutishwa bakajya kuvurirwa mumahanga, ubuzima bwabo burakira.“

Umuganga uri kubitaho
Ishami rya gisirikare cya Isiraheri rishinzwe abinjira n’abasohoka mu gace ka Gaza,ryatangaje ko ritari ryakira ubusabe bwo gusohora izo mpanga muri aka gace.

Mu kwezi kwa 11, 2016 muri aka gace ka Gaza havutse izindi mpanga zifatanye ariko zihita zishiramo umwuka.

Isiraheri na Misiri byashyize imipaka ku butaka no kunyanja biherereye ku gace ka Gazamumyaka icumi ishize kugira ngo birinde ibitero byaterwaga n’irwanyi z’abasivire.

Yanditswe na IldephonseNdisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru