Yanditswe kuya 2017-10-26 01:23:06
Wari uzi akamaro k’ubunyobwa ku mubiri wawe ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 9468


Ubunyobwa buri mu muryango w’Ibinyamisogwe. Bukaba bukomoka mu gihugu cya Brésil. Nubwo bimeze gutyo, ngo igihugu cy’u Buhinde ndetse n’igice cy’Afurika y’Abirabura, ndetse n’Ubushinwa, ni byo bihugu bihinga Ubunyobwa cyane. Ubunyobwa bugira amoko anyuranye. Ubukunze kuboneka ni ubwitwa “Virginie”, “Espagnol, Valence na Runner”. Ubunyobwa bukungahaye ku byubaka umubiri bukaba bukorwamo ibintu byinshi binyuranye nk’amavuta afashe (beurre), amavuta y’Ubuto, ifu n’ibindi.

Ubunyobwa n’ibibukomokaho bigira ingaruka mbi k’umugore utwite
Mu bunyobwa habonekamo vitamine B, Tsiyamine (Miligarama30). Habonekamo Ribofulavine Miligarama (13). Niacine (16,2 mg). Vitamine E (8 mg). Umunyu ngugu wa Kalisiyumu 74 mg. Umunyungugu wa Feri (1,9 mg). Umunyu ngugu wa Fosifore ungana na (393 mg). Potasiyumu (337 mg). Lipide (44, 2 gr). Ibinyasukali (23,6 gr). Ibyubaka umubiri (26,9gr) na kalori ku gipimo cya 559.

Inkuru dukesha urubuga rwa internet Doctissimo, ivuga ko Ibyiza by’ubunyobwa ku buzima bw’umuntu ari byinshi : ngo ubunyobwa bwose bubonekamo urugero runini rw’Ibyubaka umubiri. Ngo ni byiza kubufungura cyane cyane ku bantu bafite ikibazo cyo kuba bafite ibyubaka umubiri bikeya mu mubiri wabo. Ubunyobwa busekuranye n’ibishishwa byabwo ngo buba bufite intungamubiri nyinshi cyane kurusha amavuta yabwo yatunganirijwe mu nganda.

Ubunyobwa kandi ngo ni isoko nziza ya Coenzyme Q10, ikaba ari ingenzi ku mikorere myiza y’umutima iyo habaye ikibazo cyo kubura umwuka wa Oxygène biturutse ku kuziba kw’imiheha ijyana amaraso mu mubiri. Ubunyobwa bukaranze bukungahaye cyane kuri “antioxydants” kurusha urubuto wa Pome ndetse n’imboga zo mu bwoko bwa Beterave. Impeke z’Ubunyobwa zitarimo umunyu ngo ni nziza cyane ku miheha ijyana cyangwa ivana amaraso mu mubiri. Icyo kiribwa ngo kifitemo vitamine E, igira uruhare runini mu kurwanya indwara ya kanseri.

Yanditswe na Athanse Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru