Yanditswe kuya 2017-10-26 01:54:19
Dore urutonde rw’ibiza 10 bikomeye ku Isi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2770

Ibiza n’impanuka ni bimwe mu bintu bitwara ubuzima bw’abatari bake kuri iyi si dutuye. Rimwe na rimwe usanga bigoye kubyirinda kuko biba bisa nibisumbya ubushobozi imbaraga za muntu.
N’ubwo ibiza byose bitwara ubuzima bw’abatari bake, gusa siko byose binganya imbaraga n’ubukana mukwangiza ubuzima bw’abantu,ibikorwa remezo ndetse n’ibidukikije.

Ibi ni ibiza icumi byambere bikomeye byabayeho bigashegesha bikomeye uyu mubumbe dutuye.

10.Umutingito wabaye muri Aleppo
Uyu mutingito wari kubutumburuke bwa 8.5 wibasiye umugi munini muri siriya witwa Aleppo,mu kwa 10 tariki ya 11, 1138 maze uhitana abasaga 230 000. Ndetse unangiza uyu mujyi kuburyo bukomeye.Umujyi wa Aleppo uherereye mu majyaruguru ya Syria.

9.Umutingito wabaye munyanja y’ubuhinde na Tsunami.
Ku wa 26 nzeri 2004 umutingito wari uri kubutumburuke 9.3 wibasibasiye uburengerazuba bwa Sumatra,Indonesia. Wateye tsunami yashegeshe uduce twa bimwe mu bihugu by’amagepfo ndetse n’amagepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Uyu mutingito wabaye munyanja y’Ubuhinde wateye Tsunami, wahitanye abasaga 225,000 na 230,210.

8.umutingito wa Haiyuan
Umutingito wari ufite ubutumburuke 8.5 wangije bikomeye igihugu cya Haiyuan mu ntara ya Ningxia ho muri repubulika y’Ubushinwa tariki ya 16 ugushyingo 1920. Uyu mutingito waniswe umutingito wa Gansu kuberako Ningxia ari kamwe mu duce tugize intara ya Gansu. Nkuko bigaragazwa nibigo bishinzwe gukumira Ibiza ndetse n’abahanga mubijyanye n’imitingito mu Buyapani, ngo uyu mutingito wahitanye abasaga 235,502.

7.Umutingito wabaye muri Tangshan
Kuwa 28 Nyakanga,1976 umutingito ukomeye washenjaguye agace ka Tangshan ,umujyi w’inganda wari utuwe n’abantu babarirwa muri miliyoni imwe gaherereye muri Hebei muri repubulika y’abaturage y’ubushinwa. Leta y’ubushinwa yatangaje ko abasaga 655,000 bahitanywe n’uyu mutingito wari ufite ubutumburuke8. Ariko nyuma biza kuvuguruzwa bavuga ko ari abagera kuri 242,000.

6. Umutingito wa Antioch
Uyu mutingito wo muri Antioch wabaye mu mwaka wa 526 nyuma ya Yesu hagati ya tariki 20 na 29. Uyu mutingito ukaba warangije bikomeye Siriya na Antioch,umujyi usigaye witwa Antakya muri Turukiya. Uyu mutingito ukaba warahitanye abasaga hagati ya 250,000 na 300,000 nguko amateka atubwira. Nyuma y’umutingito umuriro ukomeye wahise itwika inyubakA nyinshi muri ako gace.

5.Umuyaga wibasiye Ubuhindi
Inkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Coringa gaherereye muri Andhra Pradesh mu Buhinde. Uyu muyaga wari uremereye cyane wangije byinshi muri aka gace ndetse n’ubwato bwari hafi aho n’abantu basaga 20,000. Muri rusange watwaye ubusima bw’abasaga 300,000.

4. Inkubi y’umuyaga y’ibasiye i Bhola
Inkubi y’umuyaga ikomeye cyane kurenza iyindi yabayeho, yashenjaguye bikomeye uburasirazuba bwa Pakisitani ubu hitwa Bangladeshi,n’uburengerazuba bw’Ubuhinde Bengal. Wabaye tariki ya 12 ugushyingo 1970. Umwuzure wapfukiranye ibirwa biri hasi bya Ganges Delta,abagera kuri 500,000 bapfa bazize umwuzure watewe n’iyo nkubi y’umuyaga.

3.Umutingito wabaye muri Shaanxi
Kuri 23 Mutarama 1556 mu majyaruguru y’Ubushinwa mu ntarara ya Shaanxi.Umutingito wari ku butumburuke 8 warahibasiye maze uhitana abagera kuri 830,000. Uru rupfu bikaba bivugwa ko rwagabanyije abaturage mu ntara zose kukigereranyo cya 60%.

2.Umwuzure w’umugezi w’umuhondo ‘yellow river’
Uyu niwo mwuzure ukomeye wambere wabayeho nkuko amateka abivuga,kandi ukaba n’ikiza cyakabiri gikomeye cyabayeho. Ukaba warabaye mu kwezi kwa cyenda 1887 ubwo uyu mwuzure warengaga inkuta maze ukinjira mu ntara ya Henan. Ukaba warangije bikomeye imijyi 11minini yo m’Ubushinwa ndetse n’amajana y’ utugi duto n’ibiturajye, ikanasiga amamiriyoni y’abatajyira aho baba. Uyu mwuzure wa jyeze kubirometero bisaga 50,000 wahitanye ababarirwa hagati ya 900,000 na 2000,000.

1.Umwuzure wibasiwe Ubushinwa bwo hagati
Guhera mu kwezi kwa karindwi kugeza mu kwa munani mu 1931, umwuzure uteye ubwoba mu mateka wibasiye Ubushinwa bwo hagati. Ubwo umugezi wa Yangtze wuzuraga maze ugatera imyuzure iteye ubwoba wahitanye ubuzima bw’abatari bake ngo kuko abagera kuri miliyoni 3.7 bahasize ubuzima, abandi bakicwa n’indwara. Nkuko ikigo gishinzwe inyanja n’ikirere cyabitangaje, ngo abagera kuri miliyoni 51 cyangwa ¼ cy’abatuye Ubushinwa bagezweho n’ingaruka z’uyu mwuzure wo m’Ubushinwa bwo hagati.
Burya Ibiza bitera bidateguje.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru