Yanditswe kuya 2017-10-26 02:28:04
Menya birenze Paul Kagame perezida w’u Rwanda
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 14093

Nyakubahwa Paul Kagame yavutse kuwa 23 Ugushyingo 1957. Akaba aribucura mu bana batandatu. Yavukiye ahitwaTambwe mu Majyepfo y’u Rwanda. Se yitwa Deogratias Rutagambwa naho nyina akitwa Asterina Rutagambwa.

Bitewe n’amateka yabaye mu Rwanda, ubwo Abatutsi babuzwaga uburenganzira mu gihu, byatumye mu mwaka wa 1962 umuryango wa Paul Kagame uhungira mu gihugu cya Uganda. Bahungiye mu nkambi ya Nshungerezi mu gace kitwa Toro, nibwo yahuye n’inshuti ye magara Fred Rwigema.

Kagame yatangiriye amashuri ye hafi y’inkambi. We ndetse n’abandi bana b’impuzi b’ Abanyarwanda, batangiye kwiga umuco wa Uganda. Mu ishuri bigaga icyongereza.

Ku myaka 9 gusa Kagame yagiye ku ishuri ribanza ryitwa Rwengoro. Byari ibirometero 16 kugera ku ishuri. Kagame yari umuhanga mu ishuri kuko yazanye amanota meza mu karere. Ntibyarangiriye aho, kuko ayo manota yamuhaye amahirwe yo kwiga ku kigo cyitwa Ntare, mu karere ka Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda. Ni kimwe mu bigo byubashywe muri Uganda na n’ubu. Ni ikigo umukuru w’igihugu cya Uganda yarangirijeho.

Ubuzima bwabaye nk’ubumusharirira. Se yaje kwitaba Imana n’ishuti ye Rwigema agana ahantu hatazwi. Ibi byatumye asubira inyuma cyane mu myigire kuko kuri icyo kigo, yahavuye nta manota meza afite. Byatumye akomereza amashuri yisumbuye kukigo cyitwa Old Kampala.

Iminsi uko yahise, Kagame yagiye kwiga ibijyanye n’igisirikare mu ishuri ryitwa Command and General Staff College mu gihugu cyitwa Leavenworth, ni kimwe mu bigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yoweli Kaguta Museveni ubwo yabaga umukuru w’igihugu, yagize Paul Kagame umukuru w’ubutasi mu gihugu cya Uganda.

Ubwo Generari Majoro Fred Gisa Rwigema yitabaga Imana mu rugamba rwo kubohora igihugu I Kagitumba na Matimba, mu burasirazuba bw’ u Rwanda, Paul Kagame yahise ava Amerika agaruk agufasha bagenzi be. Yahise ayobora ingabo za RPF.

Byihuse, basubiye inyuma muri Uganda bagana mu birunga, aha niho ubuhanga bwe bwagaragariye, aho yakoresheje imbaraga mu gushaka ubufasha bw’ingabo binyuze mu kwinjiza abandi benegihugu bari hanze y’ u Rwanda mu gisirikare.

Urugamba nyarwo yarutangiye mu wa 1991 arwanina mu bice bya Ruhengeri. Kagame kandi 1993 yahesheje RPF kwisanga mu nteko nshingamategeko binyuze mu biganiro byiswe iby’amahoro.

Muri Mata 1994, Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye, zaje kugera kuntego zari zifite yo kubohora igihugu binyuze mu guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi.

Ku itarikiya 26 Kanama 2003, Kagame yatorewe kuba umukuru w’igihugu. Izina rya Nyakubahwa riba rimugiyeho.

Nyuma y’aho agereye kubutegetsi, Nyakubahwa Paul Kagame yatangiye kunga abanyarwanda ndetse aca n’amacakubiri yari yarashegeshe abanyarwanda.

Yanaciye ironda karere n’ironda koko aho yashyizweho indangamuntu imwe.
Uburezi budaheza, ndetse no gusubira mu ishuri kubari barayacishirije nabyo byagezweho.
Ubu u Rwanda rurakataje mu iterambere. Abaturarwanda bose ubu barikorera banasenyera umugozi umwe.

Ubu gahunda zo guteza imbere no kuzamura abanyarwanda ntizisiba kugera kumuturarwanda wese aho ava akagera. Gahundaya VUP, Girinka, ziri muri zimwe zifasha abanyarwanda kwiteza imbere.

Urubyiruko narwo ntirwasigaye inyuma kuko Leta yamenye ibanga ko arirwo mbaraga zarwo niko gushyiraho ikigega cya BDF, kugirango ufite umushinga mwiza uterwe inkunga.

Ibi ntibisigana n’umutekano kuko ubu u Rwanda rurinzwe neza. Ubu rusigaye runatanga ubufufasha ku bindi bihugu harimo Hait, Afuroka yo Hagati n’ahandi.

Ubu urwanda ni nyabagendwa abava hanze baraza bakanahakorera ubucuruzi bwabo.

Inyubako nziza kuruhando mpuzamahanga nazo ziri iwacu i Kigali zirimo Kigali Convetion Center, City Towel n’izindi. Ibi ntibisigana n’amahoteria gezweho arihano mu mujyi wa Kigali.

Yanditswena Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
niyigena francois

Kagame imana imuhe umugisha namahoro adashira kubera ibyiza akoreye igihugu cy urwanda ark azagiha ibindi biruta ibingibi

niyigena francois

Kagame imana imuhe umugisha namahoro adashira kubera ibyiza akoreye igihugu cy urwanda ark azagiha ibindi biruta ibingibi

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru