Yanditswe kuya 2017-10-27 01:14:54
Inanasi igirira akamaro gakomeye ubuzima bwa muntu
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1869

Inanasi ni rumwe mu mbuto zihebuje kandi z’ingirakamaro m’ubuzima bwa muntu rwamamaye mubinyejana byinshi.Uru rubuto ntiruzwi kuburyohe gusa ahubwo ruzwi cyane kukamaro gakomeye rugira k’ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Ubusanzwe uru rubuto rwahoze rwahingwaga cyane muri Hawaii mu Bushinwa ,ariko uko imyaka igenda ihita rukagenda rukwirakira.Inanasi zihingwa cyane mu bihugu nka Brazil,Philippine ndetse na kositalika.
Inanasi kandi irbwa m’uburyo butandukanye.Yumukijwe, ikozwemo umutobe,itetse .Ibi ni bimwe mubyo ifasha umubiri w’umuntu m’uburyo utakekaga.

Inanasi Yongera ubudahangarwa bw’umubiri
Inanasi igira 130% bya vitamin c ikenerwa m’umubiri wacu kandi ikaba ikungahaye kuri aside yitwa ascorbic. Iyi vitamin c ifasha mu kugabanya uburwayi ndetse no kongera ubudahangarwa mu mubiri,yongera abasirikare mu mubiri barwanya indwara ndetse n’ibyakwangiza umubiri byose.

Ifasha gukiza igisebe vuba.
Imwe mu bintu by’ingenzi bikomeye iyi vitamin c iva mu nanasi ikora ni ugukiza igisebe vuba.Iyi vitamini iva mu nanasi kandi ifasha umubiri wakomeretse gusubirana vuba ,gukiza igisebe ndetse no kongera ubudahangarwa bw’ abasirikare b’umubiri.

Kurwanya kanseri
Kanseri ni indwara ubu ihangayikishije benshi muri iki gihe butewe n’urugero rukomeye igezeho mu guhitana abatari bake. Inanasi rero ni rumwe mu mbuto zifasha mu kurwanya kanseri kuko yifitemo vitamin A ,afisha umubiri kurwanya kanseri.

Inanasi ifasha mu igigora
Kurya inanasi byagufasha kugira ubuzima bwiza. Ifasha umubiri gukora igogora neza
Nkuko abahanga m’ubuzima bw’umuntu bakomeza babivuga ‘uru rubuto rw’inanasi rufite akamaro gakomeye mubuzima bwa muntu. Nko Gukomeza amagufa,Gufasha amaso kubona neza ,kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, kurwanya Inkorora n’Ibicurane n’ibindi.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru