Yanditswe kuya 2017-10-27 02:50:30
Ku myaka 10 y’amavuko,umukobwa yahinduye ikimoteri mo igisubizo cy’abaturage
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 7941

Zymal Umer, ni umwana w’imyaka 10 wo mu gihugu cya Pakisitani mu gace kitwa
Sargodha mu ntara ya Punja. Akaba yarateye intambwe mu kubungabunga
ibidukikije.

Iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko aho atuye hari ikimoteri Leta
ijugunyamo imyanda cyaba cuzuye kikabangamira abaturage. Yatangiye
gutekereza uko yabyaza iyo myanda mo ikintu cyabungabunga ibidukikije. Niko
kwigira inama yogukora ibikapu, anverope n’ibindi.

umwana ahindura imyandamo envelope
Ngo icyari mu mutwe we, byari ugushaka uko ikimoteri bajugunyagamo imyanda
cyari ikibazo ku gihugu cye.

Nk’uko tubikesha ikigo cy’Igihugu cya Paksitani Gishinjwe Kwita ku
Bidukikije, kigaragaza ko kividura toni zingana na miriyoni 20% buri mwaka.
Gusa izi toni zikaba zigenda ziyongera buri mwaka.

uko_abyaza imyandamo anvelope
Zymal, avuga ko bidakunze kugurwa. ”Abantu benshi bo muri Pakisitani
ntibakunze kubigura bitewe n’uko bimwe muri byo bitabora”.

Guverinoma ikaba itarigeze ibonera umuti iki kiibazo, uretse ko kimwe cya
kabiri cy’imyanda y’icyo kimoteri bayividura gusa hakabura ahantu hahagije
ho kuyishyira.

Guverinoma ikaba yarakoreshaga uburyo bwo kuyishongesha no kuyitwika. Ku
bw’amahirwe make, iyabaga yasigaye, yagiraga ngaruka zikomeye ku baturage.

Zymal, akaba yaragerageje kugabanya ihumanya ry’ikirere n’ibura rya hato na
hato ry’ibikomoka ku bidukikije.

Yanafataga ibinyamakuru bishaje akadinduramo imitako myiza cyane yfashshwa
mu gihe cyo guhana impano. Inyungu yakuragamo yayigeneraga abana b’abakene.

Mu myaka itatu gusa, yavuye ku kugurisha amabaga make, agera ku mabaga
abarirwa mu majana agura hagati y’amadorari 4-5,000.

Ngo hari aho yigiye ubu bumenyi.”nize gukora amabaga mbyigiye kuri You Tube”

Akaba yarabivangaga n’amasomo ntihagire icyo bitwara ngo n’ubwo
byamukomereraga. Uyu mwuga we yawukoraga ku cyumweru n’igihe asoje ighembwe
aruhutse. Amafaranga akuyemo yayafashishaga abana batishoboye b’aho atuye.

Amahirwe ngo yaje kumusekera : ”Binyuze mu mafaranga nungukaga,nashoboraga
kwyishyurira byuma bikonjwsha amazi, imashini zimesa, amabateri n’ibindi
umuryango wakeneraga”.

Zymal, yatangiye kwamamara ku matereviziyo n’ibinyamakuru nk’uwikorera
kandi ukizamuka.

Yaje kubona ibihemo byamushimishije :”Byarantangaje cyane kubona ibihembo
bimwe na bimwe mpuzamahanga kandi nishimiye gukundwa n’ighugu cyange ndetse
n’ababyeyi.”

Imbugankoranyambaga, zatumye yampamaza ibicuruzwa bye bituma bimenyekana ku
isi hose. Bicuruzwa bye, byamenyekanye ku izina rya “*Zeebags”.*

Ngo muri Pakisitani, byari byaremejwe ko nta mukobwa wakikorera ngo
azunguke. Ariko ngo ibyo ntibyamucye integer kuko intego ye yari gutumbera
umurimo we. Mu buzima bwe, yarotaga kuzikorera.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
alex.nshimiyimana@yahoo.com

very good

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru