Yanditswe kuya 2017-10-27 10:01:45
Mu Bbuhinde impinja zavute zifatanye umutwe zabazwe ziratandukanywa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1228

Abaganga bashinzwe kubaga mu mujyi mukuru w’Ubuhinde Delhi babaze impanga
z’abahungu zari

zaravutse zifatanye umutwe.

Aba bahungu bari mu kigero cy’myaka ibiri,Jaga na Kalia babazwe mu gihe
kegera ku masaha 16. Ubu bakaba bari mucyuma gishyirwamo indembe ICU,kugira
ngo bakomeze bitabweho neza n’abaganga.

Itsinda ry’abaganga bagera kuri mirongo itatu nibo bakurikiranye igikorwa
cyo kubaga izi mpanga, mu bitaro byita kundembe bya All India.

Zimaze gutandukana
Aba bana bavutse bafite imitsi ifatanye ndetse n’gice cy’ubwonko,ibintu
bitamenyerewe cyane kandi byabayeho ku nshuri ya mbere mu bana bagera kuri
milyoni 3 bavuka.

Umuyobozi w’ibi bitaro bwana Randeep Guleria yabwiye ibitangazamakuru
bikorera m’ubuhinde ko mu minsi cumi n’umunani aribwo hazamenywa neza
umusaruro uzaba wavuye muri iri bagwa.

Abaganga bazitandukanyije
Izi mpanga zituruka mu gace k’uburasirazuba mu ntara ya Orissa bari
bafatanye umuntwe ubusanzwe bizwi nka ‘Craniopagus’.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru