Yanditswe kuya 2017-10-28 01:01:07
Ujy’umenya ko siporo ari ingenzi ku buzima bwawe ?
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 832

Siporo ni kintu ki ngezi mu buzima bwa muntu cyane cyane mu rubyiruko, ituma umuntu yumva atekanye kandi yishimye,iyo ukora siporo igufasha gukora gahunda zawe ku gihe ndetse no kumenya inshingano zawe.

Abantu bakora imyitozo ngororangingo bituma bagira umubiri uringaniye n’ubuzima bwiza, siporo ifasha umuntu gutekereza neza.ifite akamaro mu bijyanye n’imenyamuntu nko kurwanya umunaniro ndetse no kuturinda kwigunga.

Siporo ifasha abana bato kugira ikinyabupfura kuko buriya muri siporo habamo kubahana, gukorera hamwe kuko muba muri ikipe imwe ikanabafasha kugira umurava kuko nkiyo ukina umupira w’amaguru ntiwatsinda nta murava.

Siporo idufasha kumenya isomo ryo gutsinda n’uko wakwirinda gutsindwa nkuko ubuzima bumeze turatsinda tukanatsindwa. Umuntu ukora siporo afite byinshi Arusha utayikora kuko bimufasha gukomera no kugira ubuzima bwiza.

Rimwe na rimwe biragoye iyo ufite akandi kazi ukora kubona uwanya wo kujya muri siporo nti biba byoroshye gusa wagafashe nk’iminota 20 cyangwa 30 ugakora siporo kuko ni ingezi cyane mu buzima, hamwe na hamwe usanga abantu bahura n’imbongamizi yo kubura ubushobozi bwo kujya ahakorerwa imyitozo ngorora mubiri. Gusa wagakoze uko ushoboye kose ugakora siporo ijyanye n’ubushobozi bwawe.

Ubushashatsi bwerekanyeko iyo ukoze siporo udahura ni imbogamizi yo kunanirwa gufata umwanzuro,siporo kandi ivura umunaniro, igihe wumva ufite umunaniro gerageza gukora siporo izagufasha kongera kumva umeze neza .

Iyo ukora siporo abahanga berekanyeko bigufasha kwigirira ikizere ndetse ukanamenya ibanga ryo gutsinda mu buzima .

Siporo iyo uyikoze neza burya ngo waban’umwuga wawe dore ko ushobora kuba nk’umukinyi w’umupira,iteramakofi , tenisi, imikino y’amaboko(volley ball) iyi mikino yose hari abo itunze n’imiryango yabo kandi babayeho neza babikesha kuba barakuze bakunda siporo. Hari ubwoko bwinshi bwo gukora siporo twavuga nko kwiruka , gukina umupira w’amaguru,gukina umupira w’amaboko ndetse n’imyitozongororangingo. Buri wese yagahisemo siporo imunogeye kuko ni ingezi mu buzima bw’umuntu.

Yanditswe na ; Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru