Yanditswe kuya 2017-10-28 01:56:34
Intekonshingamategeko yatangaje ko Katalonya ari leta yigenga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 704

Intekonshingamategeko yatoye ko Katalonya iba intara yigenga, iyi ntara ikaba iherereye mu Majyaruguru y’igihugu cya Espagne.

Nkuko bitangazwa na BBC abadepitebatoye ko Katalonya yigenga ni 70 , babiri bifashe abandi 10 barabirwanya. Muri uwo mwanzuro uvuga ko Katalonya iba Repubulika usaba ubutegetsi nyubahirizategeko kubiganiraho n’amahanga ikaba Repubulika .

Umuturage ari hanze y’intekonshingamategeko ya Katalonya
Abaturage bagera kuri 90% nibo bari batoyeko Katalonya yakwigenga igihe bari bari muri kamarampaka ku ya 1 Ukwakira 2017 aya matora ntiyitabiriwe kuko ikigero cy’abatoye cyanganaga na 43% cy’abagombaga gutora.

Nyuma yiyo kamarampaka, abayobozi batandukanye ku mugabane w’Uburayi ndetse na minisitiri w’intebe wa Espagne witwa Mariano Rajoy barwanyije uwo mwanzuro wuko Katalonya yaba leta yigenga.

Aka gace gaherereye mu Majyaruguru ya Espagne gatuwe n’abaturange bangana na millioni 7.5 bikaba bizwi yuko ubukungu bwa Espagne ariho bwibereye, Madrid yatangaje ko itakwemera ko iyi ntara ya Katalonya ya kwigenga kuko biramutse bibaye yahita itakaza ijambo yari ifite mu muryango w’Abibumbye.

Yanditswe na : Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru