Yanditswe kuya 2017-10-28 02:38:02
Isombe ni iturufu mu kurinda ubuzima bwange
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2880

Ntibyoroshye kuri iyi si ya Rurema gusanga umuntu arya ibiryo bitagira
imboga. Iyo tuvuze imboga, abahanga bumva imbogarwatsi. Twavuga
imbogarwatsi, inzobere zikumva isombe. Ibanga nta rindi uretse ibanga
bayisangamo.

Isombe ikungahaye kuri Vitamini A, B1, Puroteyine, Carbohydrate ndetse
n’izindi. Izi ngo zituma umubiri ukora neza.

Isombe kandi, irinda kanseri. Iyo uriye isombe, bikurinda gufatwa n’udukoko
dutera kanseri. Aha ngo umubiri ugira ubudahangarwa bwo kurwanya utu dukoko
tuyitera. Iyi ndwara ni imwe mu ndwara zica benshi muri iki gihe.

Ikindi ni uko iyo uriye isombe ugira itoto kuko igira Amino. Iyi ni aside
igira uruhare runini mu kugarura itoto ry’umuburi wawe.

Ntahindagurika ry’umubiri rikunze kugaragara ku muntu urya isombe. Nk’uko
twabivuze haruguru ko isombe yibitsemo Vitamini B na Puroteyine. Izi
vitamin zombi, zifasha uturemangingo mu gukumira iryo hindagurika.

Uwariye isombe ntatana no kugira imbaraga kuko abifashwamo na Aside yitwa
Amino Acid.

Isombe yibitseho Vitamin C . ntitwakibagirwa na Vitamini B ikongerera
imyaka yo kurama.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru