Yanditswe kuya 2017-10-30 05:27:29
Ntutangwe n’ibyiza bya Tangawizi
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3065

Tangawizi n’ikirungo kikaba n’umuti w’indwara zitandukanye kikaba gikoreshwa mu guhumuza ibiryo cyangwa icyayi, iki gihingwa cya tangawizi gikomoka muri Asiya y’epfo.

Tangawizi itera imbaraga ikaba n’isoko y’ubushyuhe mu mu mubiri ,tangawizi yibitseho vitamin c igufasha kutagira umunaniro, tangawizi kandi ituma umuntu atagira isesemi ikanafasha kutuma iminwa no kutanuka mu kanywa.

Tangawizi iyo ikoreshejwe neza irinda n’indwara z’umutima, iki kirungo kandi gifite akamaro mu kurinda indwara z’ubuhumekero kikanarwanya kanseri yo mu bihaha.

Tangawizi ivura impiswi no kubabara mu nda, izwiho kuringaniza isukari mu mubiri kuko ngo iyo isukari yabaye nyinshi mu mubiri bibangamira igifu mu gusya ibiryo, kunywa tangawizi nyuma yo kurya bituma igogorwa rikorwa neza.

Tangawizi kuba yifitemo vitamini c ikongerera ubudahangarwa bwo kuba utafatwa n’indwara y’ibicurane, kandi ifite akamaro mu gutera akabariro kuko ituma amaraso atembera neza mu mubiri bityo ngo igitsina kigafata umurego.Tangawizi kandi ivura ububabare kubakobwa bajya mu mihango.

Tangawizi ivura indwara zo mu magufa, koga tangawizi mu mazi ashyushye no kuyinywa mu cyayi birinda umuntu kubyimbirwa. Iyi tangawizi nubwo ari nziza gusa ngo sibyiza kuyikoresha cyane ,ndetse bikaba binabujijwe ku bagore batwite.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
J Pierre

Big up my brother

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru