Yanditswe kuya 2017-10-31 00:15:50
Musenyeri wa kiliziya gatulika yitabye Imana
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 10924

Umwepisikopi wa kiliziya gatulika waharaniye amahoro mu gihugu cya Kenya mu myaka itari mike, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Musenyeri Cornelius Kipng’eno arap Korir wabaga kuri Diyosezi ya Erdoret iherereye mu burengerazuba bwa Kenya, yitabye Imana ku itariki ya 30 z’Ukwakira 2017 . Akaba yaguye mu bitaro bya kaminuza biherereye mu gace ka Erdoret mu gihe gito yari amaze arwaye.

Uyu mugi wa Erdoret wigeze kwibasirwa n’umutekano muke nyuma y’amatora aheruka kuba muri 2017, nuko abaturage benshi bihisha muri kiliziya ya Erdoret maze barokora ubuzima bwabo.

Musenyeri Cornelius yavutse mu 1950 avukira mu gace ka Kericho kahoze ari mu ntara igizwe n’ibibaya (bonde la ufa).

Yabaye munsenyeri muri diyosezi ya Erdoret muri Kamena 1990, iyi diyosezi ikaba igizwe na paruwasi 50.

Perezida Uhuru Kenyatta yihanganishije kiliziya gatulika kubw’uru rupfu rwa Cornelius ndetse anamushimira ko yari umwe mu baharaniraga amahoro n’umutekano wa Kenya.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
# Nyunganira_francois

R.I.P

foduard

imana imwakire mubayo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru