Yanditswe kuya 2017-10-31 02:56:20
Hari ibitera Ronaldo kwigwizaho ibikombe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1768

Kuri iyi si ya none hari benshi twigiraho bitewe n’abo dushaka kuba bo.
Nanone, benshi dushingira ku mateka twanyuzemo igihe ari meza, twifuza

kuyabungabunga ngo atangirika. Mu gihe abandi tuvukira mu bibazo bigatuma
dushaka uko twabikemura. Uyu ni icyampamare Cristiano Ronaldo tugiye
kwigiraho byinshi.

Crisiano Ronaldo, ni bucura mu bana bane. Yavutse ku wa 5 Gashyantare,
1985. Yavukiye ku kirwa cy’ahitwa Funchal, Madeira muri Porotigari. Nyina
ni Maria Dollores dos Santos naho se akitwa Jose Denis Aveiro. Amazina ye
nyakuri ni Christiano Ronaldo dos Santos Aveiro.

Izina Ronaldo ni izina yiswe na se bitewe n’umuntu yemeraga witwa Ronald
Reagan. Uyu Ronald Reagan yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,
umukinnyi wigaragazaga kuri za tereviziyo. Yabaye na Guverineri muri
Amerika. Nanone, yabaye umukinnyi w’amafirimi aho yakundaga kwigaragaza
kuri za tereviziyo.

Kuba azwi nk’ikirangirire, yabitewe na se wahoraga ari umunywi w’inzoga.
Bitihise, se yaje kwitaba Imana, ahitanwe n’igifu mu mwaka wa 2005.

Aha ngo umuryango wa Cristiano watangiye gukubitika. Ibi byateye nyina
gushakisha uko yakwita ku bana. nyina yahise akora akazi ko
guteka no gusukura. Aha ni ho umuryango w’abantu batanu harimo na nyina
bakuraga amaramuko.

Burya ngo icyo uzaba ntaho kijya kandi muragendana. Igihe Ronaldo
yahabwaga umukoro cyangwa ahamagawe gufata ifunguro, yahitaga yifatira
umupira akajya kwikinira.

Ku myaka ye 16, muri 2001 Ronaldo yagiranye amasezerano n’ikipe yitwa
Sporting Portugal.

Ubuhanga budasanzwe bufatanyije n’umuhati ndetse n’amacenga, ni byo
byatumye asinyana amasezerano y’igitaraganya n’ikipe ya Manchester United
ku myaka ye 16.

Dore ubuhanga bwa Ronaldo.

Mu mikino 1996 yakiniye Manchester United mu gikombe cya Premier Leaggue,
yatsinzemo ibitego 84. Yanatanze imipira ibyara ibitego “assists”34.

Mu irushanwa rya UEFA Champions League amaze gukina kugeza 2016, Ronaldo
yari afite ibitego 100. Birimo 15 yatsindiye Manchester United na 85 bya
Real Madrid.

68 yabitsindishije ukuguru kw’iburyo naho 15 ukw’ibumoso. Ni mugihe 17
yabitsindishije umutwe.

Uwavuga ko Ronaldo atari umuhanga sinzi aho yashingira kuko muri UEFA
Champions League kugera 2017, yatsinze 45 mu gice cya mbere na 52 mu cya
kabiri. Mu gihe habonekaga iminota y’inyogera, yatsinzemo ibitego 3. Byose
hamwe ni 100

Mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo yegukanye
igihembo cya kane cy’umukinnyi witwaye neza ku isi. Akaba anganyije na
Lionel Messi.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru