Yanditswe kuya 2017-10-31 08:04:12
Indwara ya Mariburu yagaragaye muri Uganda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 633

Indwara ya Mariburu yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda
mu karere kitwa Kween mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Bimenyekanye nyuma y’abantu babiri bayigaragaweho kuri uyu wa gatandatu
muri aka karere gahana imbibe n’igihugu cya Kenya. Tarik Jašarević, Umuvugizi wa WHO mu Karere ka Kween, yemeje aya makuru ko abahungu babiriri bavukana ndetse n’umukobwa umwe bahitankwe na yo.

Aho Kween iherereye
Umuntu urwaye iyi ndwara arangwa no kugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe
bikabije ndetse ikarangwa n’ibimenyetso bidasanzwe bishobora kubamo kuruka,
kujya mu bwiherero buri kanya, kumva ucitse intege mu mubiri ndetse
n’ibndi. Iyi ndwara kandi yigaragaza nka Ebola.

Muri ako gace, abaturage ntibarasobanukirwa iyo ndwara kuko uyirwaye
yihutira kuvuga ko ari amarozi. Ibi bikamutera kwirukira mu bavuzi gakondo.
Abafite ubuzima mu nshingano muri ako gace, barimo gutanga ibiganiro
bigamije kubahugura ku bijyanye na Mariburu.

Kween ni akarere gatuwe n’abaturage 93,667 nk’uko bigararagazwa n’Ikigo
cy’gihugu cya Uganda gishinzwe ibarurishamibare.

Yanditwe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru