Yanditswe kuya 2017-11-01 01:33:35
Urutonde rw’Abahanzi 5 bambere bafite agatubutse muri afirika
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3510

Uru rutonde rw’abahanzi bafite agatubutse kurusha abandi muri Afurika
rwakozwe hashingiwe kurwari ruherutse gusohorwa n’ikinyamakuru forbes muri
uyu mwaka wa 2017.

1.Akon
Akon ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko ubu akaba abarizwa
muri leta zunze ubumwe za Amerika.Uyu muhanzi ubusanzwe amazina ye nyakuri
yitwa Aliaume Damala Badara Akon Thiam akaba yaravutse Tariki ya 16 ,1973.
Afite akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni 80 z’amadorari. Ni umuhanzi
akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse afite n’inzu itunganya umuziki yitwa
Konvct Music. Iyi nzu itunganya umuziki ya Konvict Music yabaye
indashyikirwa mu nzu zitunganya muzika. Konvict music labal ikaba
yarasinyanye amasezerano n’umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga.

2.P Square
Itsinda rigizwe n’abasore babiri b’impanga aribo Peter Okoye na Paul Okoye,
aba bombi bavutse tariki ya 18 ugushyingo 1981 mu gihugu cya Nigeria. Bakaba
bafite akayabo k’amadorari asaga Miliyoni 70. Aba bahanzi bakaba bafite
inzu itunganya umuziki y’itwa Square Records. Ni abahanzi, abanyabugeni
ndetse banatunganya umuziki’producers’. Iyo batumiwe mu gitaramo bahabwa
amadorari agera ku 150,000.

3.Don Jazzy
Ubusanzwe uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria yitwa Michael Collins Ajereh
yavutse tariki ya 26 Ugushyingo 1982. Afite agera kuri miliyoni 35
z’amadorari. Akaba akorera mu nzu itunganya umuziki ya Mavins Recod (Supreme
Mavin Dynasty).Akazi akora ka buri munsi ni ugutunganya indirimbo
‘producer’n’ubuhanzi. Uyu muhanzi ni umwe mubahanzi bakomeye kandi bazwi
cyane muri afrika.

4.D’banj
D’banj ubusanzwe yitwa Oladapo Daniel Oyebanjo yavutse ku 09 kamena 1981
muri Nigeria.uyu D’banj ni umuherwe wa kane mubahanzi nyafurika bakize
cyane akaba afite abarirwa muri miliyoni 25 z’amadorari. Akorera ibihangano
bye mu nzu itunganya umuziki yitwa Kanya West’s Good Music.Uyu muhanzi
kandi ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umucuranzi w’igikoresho cya
muzika bakunze kwita ikirumbeti.

5.2Face Idibia
2Face amazina ye nyakuri ni Innocent Ujah Idibia,yavutse kuri 18 nzeri
1975. Uyu muhanzi afite amafaranga agerera kuri mliyoni 22.5
z’amadorari. AKaba akorera munzu itunganya umuziki yitwa Hypertek Digital
Entertainment. Uyu munya Nigeria yagurishije amalubumu arenga miliyoni enye
ku isi hose. Akorana kandi na kampani yitwa Sony Entertainment ndetse na
Good Musc.

Yanditswe na Ildephonse Ndsanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Maitre Nkundimana janvier

Akon akomeze ajye mbere

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru