Yanditswe kuya 2017-11-01 03:18:05
Inkomoko n’inzira ndende y’umunsi wahariwe kuzirikana ku batagatifu bose
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 1522


Hashize imyaka ibarirwa ku 1276 Kiliziya Gaturika yo ku isi ihimbaza buri tariki ya Mbere Ugushyingo nk’umunsi hizihizwaga umunsi mukuru w’Abatagatifu bose uyu munsi ukaba ufite amateka maremare yawuranze kugira ngo ubeho.

Umunsi Kiliziya yizihizaho umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ni umunsi ufite amamuko ahagana mu mwaka wa 610 aho washyizweho na Papa Boniface IV, hagamijwe kuzirikana ku bahowe Imana bose batakiri mu mubiri.

Uyu munsi ukaba waratangiwe kwizihizwa muri Kiliziya Gaturika mu rwego rwo kurushaho kwitagatifuza mu Bakristu ba mbere ariko barushaho guha icyubahiro abahowe Imana bose haba abazwi ndetse n’abataramenyekanye.

Nyuma y’imyaka irenga 100 uyu munsi wizihizwa gusa ukagenda uba tariki ya 13 Gicurasi ushyizweho na papa Boniface IV nibwo Papa Grégoire III muri 741 yawushyize ku itariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka ngo abe aribwo Kiliziya y’Isi yose izajya iwizihiza.

Idini y’Abakiristu yakomotse mu idini y’Abayahudi. I Yerusalemu ni ho ubukristu bwahereye bwogera hose. Abayahudi bahindutse Abakristu ni bo bagiye basakaza ubukristu hirya no hino aho bari baratataniye mu bihugu by’abapagani byigaruriwe n’ingoma y’Abanyaroma. Muri ibyo bihugu ni ho ubukirisitu bwabanje gusakara, buhura n’inzitizi nyinshi ariko abakristu ntibacika intege.

Muri icyo gihe abapagani basengaga ibigirwamana byinshi (imana z’Abagereki,iz’Abaromani…) ndetse n’umwami w’abami (empereur Auguste) na we yasengwaga nk’Imana ikimenyetso cy’ubumwe bw’ingoma y’Abaromani. Ariko n’ubwo bwose hari hariho imana nyinshi ubuhakanyi n’ingeso mbi byari ibyorezo cyane cyane mu bantu bakomeye.

Urwango abantu bari bafitiye Abakirisitu : Abapagani bangaga Abakirisitu urunuka kurusha uko bangaga Abayahudi Ibyaha byose babyegekaga ku bakirisitu : Ubwicanyi, kurya abantu mu nama za rwihishwa (Misa) Abakirisitu ni ababuramana kuko badasenga ibigirwamana by’Abanyaroma.

Itotezwa ry’Abakristu
Muri 311 umwami Galere yaje gufatwa n’indwara iteye isoni cyane (yaje no kumuhitana) ni bwo atangiye kugarukira abakirisitu ngo bamusabire ndetse asinya n’iteka riha abakirisitu agahenge : iteka ry’ubworoherane . Ariko iteka ryahaye abakirisitu ubwigenge n’ubwisanzure ni iryasinywe n’umwami Konsitantini Luciniyusi muri 313 : Iteka rya Milano. Ng’uko uko idini Gaturika yaje gushinga imizi mu bwami bw’Abaromani bityo bihereye kubatakarije ubuzima bwabo mu ntambara baje gutekerezwaho n’abakristu ba mbere b’Abaromani maze haba abazwi n’abatazwi bakajya babazirikana ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose.

Mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire uyu munsi w’izihizwa cyo kimwe no ku isi kuri uyu wa 1 Ugushyingo kiliziya Gaturika yaje kuwimurira ku cyumweru cya Mbere cy’ukwezi ku Ugushyingo mu gihe itariki ya Mbere idahuriranye n’ikiruhuko nkuko byatangajwe n’inama y’Abepeskopi Gaturika mu Rwanda yateranye ku itariki ya 8 Nzeri uyu mwaka 2017.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyo nama y’Abepeskopi Gaturika mu Rwanda bagize bati : “Guhimbaza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo bizakorwa gusa igihe iyo tariki izaba yahuriranye no ku cyumweru. Mu gihe izaba ari mu yindi minsi isanzwe, uyu Munsi Mukuru Ukomeye uzajya wimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.”

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru