Yanditswe kuya 2017-11-01 05:57:46
Yvan Buravan yananiwe kubaga ngo yifashe agaruka aho yasezeye
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 2041

Nyuma y’amezi agera kuri atanu, mu kwezi kwa Gicurasi nibwo hasakaye inkuru mu myidagaduro y’u Rwanda ko umuhanzi Yvan Buravan wazamukiye ndetse amenyekana kubwo gukorana n’inzu itunganya umuziki ya new Level ko afashe icyemezo cyo gutera umugongo iyi nzu yari imaze kumwubakira izina.

Tariki ya 26 Gicurasi 2017 nibwo hasakaye inkuru y’itandukana hagati ya New Level na Buravan benshi mu bakurikirana hafi umuziki w’u Rwanda bakaba bataratinze kubona ko uyu musore ashobora kuba afashe iki cyemezo ahubutse ko hari hakiri kare umuziki we utari wajya ku rwego rwo kuba yakwimenya kuri buri kimwe.

Ndetse biza kwemezwa n’iminsi kuko kuva yava muri iyi nzu ya New level igikorwa gikomeye yabashije gukora ari ugusohora indirimbo imwe gusa nayo mu buryo bw’amajwi ‘Heaven’ nayo akananirwa kuyikorera amashusho.

Kuri ubu uyu muhanzi nyuma y’ibiganiro yongeye kugirana n’iyi nzu ya New Level ayisaba kongeye kugirana imikoranire nkuko byahoze. Ibyo biganiro bikaba byarangiye neza impande zombi zemeye kongera kugirana imikoranire.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yvan buravan yagize ati : “Rimwe na rimwe mu buzima, Hari igihe umenya uko kuba murugo bimera, by’umwihariko iyo umaze igihe udahari. Nejejwe no kumenyesha inshuti, abavandimwe by’umwihariko abakunzi banjye ko nagarutse muri NEW LEVEL […].”

Buravan mu butumwa bwe akaba yasoje agaragaza ko nta heza nko murugo ndetse yizera kongera bakagera kuri byinshi hagati ye n’inzu ya New Level yongeye ku musubirana.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Nitwa uwineza divine nkaba cigikiye ubutwari , uyumuvandimwe yagize mugusubiranakwe, nabo yariyateye umugongo. Nyamarakoko umugabo nuwisubiraho,

Uko ubyumva:njye ndumva yabaye inwari ikomeyecyanee !!!
Mugusubirana na nyirirugo w’iyinzu New Level.
Murakoze.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru