Yanditswe kuya 2017-11-03 02:03:49
Dore indwara ihitana abana batari bake muri Afurika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 381

Abana bagera kuri miliyoni imwe babura ubuzima bitewe no kugira umuriro
mwishi mu bihaha. Ni mugihe iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira
hakoreshejwe imiti ya Antibiotics itarengeje idorari rimwe nk’uko umuryango
wita ku bana Save the Children ubitangaza.

Raporo y’uyu muryango ikomeza ivuga ko iyi ndwara yibasiye cyane abana
bari munsi y’imyaka itanu,cyane cyane mu gace kegereye ubutayu bwa Sahara.

Abaganga bita k’umwana
Ibihugu nka Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ethiopia na
Angola nibyo bifite umubare munini w’abana bapfa bishwe n’iyi ndwara yo
kugira umuriro mwinshi mu bihaha. Si ku mugabane w’Afurika iyo ndwara
igaragara gusa. Nanone igaragara mu bihugu nk’Ubuhinde na Pakistan.

Raporo ikomeza ivugako abenshi mu bapfa ari abana bari munsi y’imyaka
ibiri. Ibi biterwa no guhabwa inkingo zidafite imbaraga ndetse bakabura
n’ibyo kurya bifite intungamubiri.

Save the children ikaba yatanze imiti mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.
Inifuza ko haboneka inkingo ku giciro gito kugira ngo abana bagera kuri
miliyoni 160 bahabwe izo nkingo.

Yanditswe na Ildephonse Ndisanze


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru