Yanditswe kuya 2017-11-03 02:34:26
Turebere hamwe uwakabajijwe idindira rya muzika Nyarwanda mu ruhando rw’amahanga
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 240

Hari benshi mu bahanzi mu gihe baba bakizamuka bingingira abanyamakuru ngo babafashe nabo bamenyekane gusa kurundi ruhande iyo hari urwego runaka bamaze gutera mu gihe umunyamakuru amuhamagaye ya kumva ibyo amushakira bitamunyuze mu matwi aho gutanga ibisobanuro bye ngo hamenyekane uruhande rwe.

Ku ruhande rwa leta

Kenshi na kenshi imwe mu nzitizi abahanzi nyarwanda bagaragaza ni ukutagira aho bakorera ibitaramo byabo hagutse ndetse n’ibikoresho byabibafashamo bihagije, akenshi na kenshi usanga abahanzi bagenda bavuga ko leta (MINISPOC) itabitaho nkuko yita ku mikino mu Rwanda.

Gusa kurundi ruhande minisitere y’umuco na siporo ikaba akenshi na kenshi yaragiye isaba abahanzi kwihuriza hamwe, mu gihe cyose bazaba bashyize hamwe ntakabuza ibibazo byabo byatambuka bikagera kure ndetse bikaba byanakemurwa ariko bamaze kumva impamvu yo kwihuriza hamwe mu matsinda.

Imwe mu mbogamizi ikomeye abahanzi bagaragariza leta mu gukora umuziki wabo ni uko ntabikorwa remezo birimo nk’icyumba cyakwakira abantu benshi ngo habashe gukorerwa igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru.

Kurundi ruhande abahanzi bagaragaza ko leta yakabafashije mu guca akajagari ku bacuruza ibihangano byabo mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse n’iyo bafashwe bakaba badahabwa ibihano biremereye bikaba bituma byinjiriza abandi atari banyirubwite.

Abafana

Burya umuhanzi ntiyabaho ngo amenyekane ndetse yungukirwe n’ibihangano bye mu gihe umuntu witwa umufana yirengagijwe uruhare agomba gutanga mu iterambere rya muzika, uyu niwe buye ry’ifatizo ku muhanzi ni nawe utuma arara adasinziriye inganzo imufashe akandika mu masaha y’igicuku.

Gusa kurundi ruhande abafana b’umuziki Nyarwanda bashinjwa kenshi kwemera kuba ibikoresho ndetse ko benshi muri bo batabikora kubw’urukundo rundi bakunze umuziki ahubwo bamwe muri bo tubona bahimbawe bagafana nka abafana ruhago benshi muri bo baba bashaka amaronko mu gihe abuze urukundo bakundaga abahanzi babo ruyoyoka.

Kugirango ibi ubyumve neza reka twifashishe urugero rw’irushanwa rya PGGSS aho hari bamwe mu bahanzi bakodesha imodoka bagategera itsinda ry’abantu (abafana) ndetse bakagira n’utundi dufaranga ducye babagenera ngo baze kubatera ingabo mu bitugu byerekane ko ari bo bakunzwe cyane imbere y’akanama nkemurampaka.

Abashoramari

Hirya no hino mu bihugu aho umuziki wateye imbere ku buryo bugaragara duhereye nko mu gihugu cya Nigeria hano muri Afurika usanga hari abantu bawuri inyuma biyemeje kuwushoramo imari bahereye mu bahanzi b’iwabo bafite impano, kurubu kuririmba neza ntibihagije gusa ngo umuntu abe icyamamare ku isi hose bigomba guherekezwa n’amashusho ari kurwego rwo hejuru ndetse yakozwe hifashishijwe ibikoresho bigezweho kurubu bitabasha kwigonderwa na buri umwe wese keretse uwifite. Si ibyo gusa kandi kuko hasabwa n’ubundi bushobozi bwo kumenyekanisha ibihangano byawe hirya no hino kuri televiziyo zikomeye ndetse zibasha gukurikirwa na benshi.

Gusa nanone ntitwakwirengagiza ko nujya gushora aye ayashyira ahantu abona ko yazamugarukira ndetse n’inyungu ikazaboneka mu gihe gito, nawe akaba yabona kugira umutima wo kumva impamvu agomba gushora mu ruganda rw’umuziki.

Abawutunganya

Nubwo umuhanzi yaba afite impano gute byagorana ko ibihangano bye byabasha gutambuka hanze ngo bimenyekane mu gihe imitunganyirizwe (production) yabyo itari ku rwego rwo hejuru haba mu rwego rw’amajwi cyangwa se amashusho.

Benshi mu batunganya umuziki hano mu Rwanda usanga ari banyamwigendaho ubufatanye hagati yabo ari hafi ya nabwo bityo rero ugasanga indirimbo itangira ndetse ikarinda irangira inyuze mu maboko y’umuntu umwe gusa aho kwisungana ngo bahuze ibitekerezo bakore ikintu kizima cyakwambuka imipaka.

Uretse ibi kandi bamwe mu batunganya umuziki ntaruhare bagira mu gufasha kumenyekanisha hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bimwe mu bihangano byabo bwite baba bakoze nkuko hakurya y’imbibi aho badutambutse babigenza.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru