Yanditswe kuya 2017-11-03 04:06:07
Amafoto y’umunsi : Reka ngutembereze iwacu ku mugabane w’Afurika
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2503

Kuvuga Afurika akenshi hahita humvikana umugabane ukiri mu nzira y’iterambere aho abawutuye baryana umunsi ku munsi, intambara z’urudaca ndetse n’ubukene bwa karande kubatuye uyu mugabane, mu mafoto arenga icumi twabateguriye turarushaho kubasangiza ubuzima bwa buri munsi bw’uyu munsi mu mboni z’abanyafurika bo ubwabo.

Nkuko amateka abigaragaza ko ariwo mugabane w’ingombyi z’ikiremwamuntu, Afurika ni umugabane ukungahaye mu nsi y’ubutaka kubera umutungo kamere uri muri uyu mugabane gusa nanone ni nawo mugabane urangwamo umubare munini w’abaturage bazahajwe n’inzara kurusha indi igize iy’Isi dutuye.
Reka tubatembereze hirya no hino kuri uyu mugabane mu mafoto yafashwe n’Abanyafurika bo ubwabo agaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi umunsi ku munsi.

Ujya gutera uburezi arabwibanza reka duhere iwacu mu rw’imisozi igihumbi, mu kwirinda ibiza abanyarwanda bahagurukiye guhinga ibiti nk’imirwanyasuri

Isoko y’amazi mu butayu bwa Sahara nk’ikimenyetso cy’uko n’ubwo ari mu butayu ariko hari n’ubuzima

Uyu mwangavu ni uwo mu gihugu cya Zimbabwe niwe muntu ukiri muto ku myaka 23 w’abashije kubona impamyabumenyi y’ikirenga PhD muri Afurika yose

Uyu mwana w’umukobwa yari mu nzira ava ku mugezi gushaka amazi yo gukoresha imuhira

Agahugu umuco akandi uwako, aha ni mu gihugu cya Ghana barabyina imbino zabo gakondo bizihiwe

Aba ni abaturage ba Biafra barahiriye ko bagomba kubona ubwigenge ku kabi n’akeza bakiyomora kuri Nigeria

Ntuze gutekereza ko nkweretse umujyi umwe i Burayi, aha ni mu ihembe ry’Afurika mu mujyi wa Hargeisa mu gihugu cya Somalia, n’ubwo iki gihugu gihora mu ntambara z’urudaca za Al Shabab gusa bamwe mu baturage ntibibabuza gutura batuje

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru