Yanditswe kuya 2017-11-03 07:04:38
Mourinho yerekeje i Madrid kwiregura imbere y’ubutabera
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 3467

Umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Real Madrid mu gihe gishize akurikiranweho n’inkiko zo mu gihugu cya Esipanye kunyereza imisoro yagombaga kwishyura ubwo yari akiri muri iyi kipe ya Madrid.

Ikinyamakuru l’Equipe dukesha iyi nkuru gitangaza ko Mourinho akurikiranweho kunyereza akayabo k’imisoro akabakaba hafi Miliyoni eshatu z’Amayero bikekwa ko yanyereje ubwo yari umutoza mukuru mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu mugabo utajya ukunda kuripfana mu kugaragaza imbamutima ze mu itangazamakuru ubwo yaramaze kwitaba urukiko akaba yatangarije itangazamakuru agira ati : “Nta cyo nasubije, Sinigeze ngira n’icyo mburana nabo, Nishyuye ndetse na shyira umukono ku masezerano ko asigaye nayo ngomba kuzayatanga.”

Nkuko ubushinjacyaba bw’Igihugu cya Esipanye kibigaragaza ngo iyi myenda uyu mugabo atigeze atanga n’imyenda yo mu mwaka wa 2011 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu by’Amayero, ndetse n’ayo mu mwaka wakurikiyeho angina na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi by’Amayero byo mu mwaka wa 2012 atatanze ubwo yayoboraga ikipe ya Real Madrid .

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru