Yanditswe kuya 2017-11-05 00:59:06
Umushoferi yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2072

Umushoferi w’imyaka 23 yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi mu gace ka
Durban muri Afurika y’Epfo. Ibi byatewe n’uko yari yanyoye ibiyobyabwenge.

Parboo Sewpersad, ukuriye polisi muri ako gace, yavuze ko mugenzi we
yakomeretse bitewe n’uyu mushoferi wari wasinze biza gutuma ananirwa gufata
feri ubwo yageraga ku murongo utukura uzwi nka Roadblock.

Polisi yavuze ko uyu mushoferi yaje gufungwa nyuma yo gusuzumwa hagasangwa
ko yari yanyoye ibyobyabwenge. Ifungwa ry’umushoferi kandi rishingiye
k’ukwica amtegeko agatwara imodoka yasinze kandi bitemewe.

Nyiri amakosa akaba ari we uza ku mwanya wa mbere ugaragaweho no gutwara
yarenzwe n’biyobyenge mu bashoferi 16 bafunzwe bazira gutwara ibinyabiziga
basinze bigatuma barenga umurongo w’umutuku.

Garrith Jamieson, Umuganga Ukuriye Abikorera, yavuze ko umupolisi yasanzwe
mu nkengero z’umuhanda n’ibikomere bidakanganye. Nyuma akaba yaje kujyanwa
mu bitaro bya hafi.

Uku kurenga umurongo w’umutuku byatumye moto y’uwo mupolisi igwa hakurya
y’umuhanda.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru