Yanditswe kuya 2017-11-05 23:38:37
Ubutinganyi bwageze no mu nyamaswa (Intare)
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5352

Mu gihugu cya Kenya hagaragaye amafoto y’intare z’ingabo zirimo kwimyana imwe iri hejuru y’indi.

Ezekiel Mutuwa minisitiri w’umucyo muri Kenya yatangaje ko iyi mico mibi intare ziyikomora ku bantu babana bahuje igitsina baza gusura pariki bityo rero intare zikigana ibyo bakora,

Intare y’ingabo yimya indi ngabo
Yagize ati “ izi inyamaswa nazo zikeneye inama kuko iyi mico ziyikomora kubantu babana bahuje igitsina basura pariki”ibi yabitangaje nyuma yo kubona amafoto yakwikwizwaga ku mbuga nkoranya mbaga, aya mafoto yafotowe n’Umwongereza Paul Goldstein aho aya mafoto yerekanaga intare z’ingabo zirikwimyana muri pariki ya Masai iherereye mu burasirazuba bw’amagepfo ya kenya.

Paul Goldstein wafotoye aya mafoto yatangaje ko Intare imwe yari iri hasi indi iri hejuru, Mu gihe izi ntare zari zirimo kwimyana ntibyamaze igihe kirekire kuko zamaze iminota ibiri nyuma yaho zigaragaza ibimenyetso by’urukundo byerekana ko zikundana.

Ezekiel Mutuwa Minisitiri w’umuco mu gihugu cya Kenya yatunze agatoki amateleviziyo ashishikariza abantu kubana bahuje igitsina, yongeyeho kandi ko hagomba gukorwa ubushakashyatsi kuri izi ntare ebyiri kugira ngo hagaragazwe icyateye izi ntare kwimyana zihuje igitsina.

Yakomeje avuga ko iyi ari imico mibi iterwa n’umwanzi Sekibi, yagize ati” biratangaje kandi biranababaje cyane kubona ingeso mbi zabaga mu bantu kuba zigeze no munyamaswa , isi menya igiye kurangira”.

Ezekiyel we ngo abona ko hagomba gukorwa ubushakashyatsi bwimbitse kuri izi ntare kugira ngo tumenye niba koko ari ibisanzwe cyangwa atari ishyano.

Igihugu cya Kenya ni kimwe mu bihugu bifite intare nyinshi mu mapariki nka pariki ya Nairobi national park, mt.kenya, na pariki ya Kora national park.

Yanditswe na Athanase Munyarugendo


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru