Yanditswe kuya 2017-11-05 23:35:34
Igisirikare cya Lebanoni cyanyomoje iyicwa rya Saad al-Hariri Minisitiri w’Intebe
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 442

Igisirikare cyo mu gihugu cya Lebanoni cyatangaje ko nta bwicanyi bwari
buteganyijwe bwo kwica Minissitiri w’Intebe Saad al-Hariri. Ni nyuma yuko
Hariri atangaje ko yeguye bitewe n’ibitero Irani yateraga igihugu cye ku
buryo na we atari busigare.


Niwe weguye ku mirimo ye atinya gupfa
Uyu muminisitiri yabitangarije kuri televiziyo zo mu gihugu cya Saud
Arabia. Yavuze ko nawe ashobora kwicwa kuko na se Rafik al-Hariri, ubwo yari
yahoze ari MInisitiri w’intebe muri 2015 yaje guhitanwa na bombe.

Abbas Ibrahi, Generari w’a Lebanoni ushinzwe iperereza, yavuze ko nta
mugambi yari azi wo kwica umunyepolitiki mu gihugu cya Lebanoni. Amakuru
aturuka muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Saud Arabia avuga ko
umurinzi wa Hariri yemeje ko hari gahunda yo kumwica.

Minisitiri Hariri yari kuri uyu mwanya kuva muri 2016 nyuma yo guhabwa
imirimo itandukanye hagati ya 2009 na 2011.

Yanditswe na Gerard Kankiriho


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru