Yanditswe kuya 2017-11-06 02:36:03
Imvururu, ibyuka bihumanya mu maso n’ibyo byaranze umukino w’amateka mu Ubufaransa-AMAFOTO
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 5590

Ubwo bari mu mukino w’amateka aho ikipe ya St Etienne yakiraga mukeba wayo Lyon kuri Sitade Geoffroy-Guichard mu mukino wa shampiyona maze Lyon ikaza gutsinda isindwe ry’ibitego bigera kuri bitanu byose ku busa uyu mukino wakurikiwe n’imvururu zikomeye zaje no guhagarika uyu mukino mu gihe gito.

Ku munota wa 84 w’umukino nibwo habonetse igitego cya gatanu kuruhande rwa Lynon kubusabwa St Etienne gitsinzwe na Nabil Feki. Maze ubwo yatsindaga iki gitego yakuyemo umwambaro mu kwishimira intsinzi abikorera imbere y’abafana ba St Etienne bari buzuye uburakari nabo ntibabasha kubyihanganira birara mu kibuga imidugararo iba iratangiye.
Hishimirwa igitego cya Nabil Fekir imbere y’abafana ba St Etienne
Abafana birara mu kibuga mu mirwano


Nabil Fekir ahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukurura imvururu ku kibuga
Abashinzwe umutekano bari kuri iki kibuga bahise bagerageza gutabara bwangu ariko ntibyabasha kubakundira kuko byasabye ko bitabaza ibyuka bihumanya ngo babashe gusohora abafana bari mu kibuga ngo umukino ubone gukomeza.
Nyuma yo gukiza imvururu mu kibuga umukino wabonye gukomeza

Nyuma yaho inzego z’umutekano zigerageje gukuramo abafana mu kibuga mu gihe kigera ku minota 30 uyu mukino waje gukomeza hakinwa iminota igera kuri 6 yari isigaye

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru