Yanditswe kuya 2017-11-06 05:06:13
Eesam yitezeho byinshi indirimbo avuga ko yamutwaye akayabo katari macye
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 624

Umuhanzi Eesam wamenyekanye mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye, yemeza ko igiye kurushaho kumwagurira imbago mu ruhando rwa muzika Nyarwanda.

Indirimbo ‘Ubuziraherezo’ yatunganyijwe mu buryo bw’ama jwi na producer Evydecks nyuma y’igihe gito igiye hanze, uyu muhanzi akaba yishimira uburyo yakiriwe hirya no hino ndetse irushaho kumuha icyizere kuko ashobora kuyikoresha ahantu hatandukanye harimo mu bukwe kubera injyana ndetse n’amagambo ayigize y’urukundo aryoheye ugutwi.

Mu kiganiro ingufu.com yagiranye na Eesam akaba yadutangarije ko yizeye gufunguka kw’imiryango itandukanye kubera uburyo abona iyi ndirimbo yakiriwe, yagize ati : “Mu byukuri nshyira hanze iyi ndirimbo audio [mu buryo bw’amajwi] nakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi banjye bambwirako nabikoze, ndizera ko uri bubone amashusho y’iyi ndirimbo ari bwishime kurushaho kubera ubuhanga ikoranwe.”

Reba hano amashusho y’indirimbo ubuziraherezo ya Eesam

Eesam uvuga ko mu gufata ndetse no gutunganya amashusho by’iyi ndirimbo bya muhagaze akayabo k’ibihumbi 500 by’Amanyarwanda akaba afite icyizere cy’uko ayo mafaranga ashobora kuyagaruriza mu bitaramo azagenda akora bikurikiye iyi ndirimbo ndetse no mu biraka by’ubukwe bigiye bitandukanye ashobora kwitabira abikesha iyi ndirimbo.

Yanditswe na Erick M. RUZINDANA


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru